Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kane, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yiyamamarije i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, iruhande rwa Stade Regional ya Kigali, akaba yahageze avuye mu karere ka Rulindo mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye mu masaha ya mbere ya saa sita.
Mu ijambo rye, yasabye Abanyarwanda kugira ishema ry’abo aribo no kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, kandi barushako guteza imbere igihugu nyuma y’aho.
Yagize ati:“Dukwiye kwishimira abo turibo. Hari uwakwishimira kuba undi muntu se?! N’uwajya kubitekereza, yabanza akibaza ati ariko undi muntu, nshaka kuba, arandusha iki?
Yakomeje agira ati:“Inzira turimo ya demukarasi yo kubaka igihugu ni iyacu, turakora ibitureba, ntabwo dukora ibireba abandi. Tubikore neza, tubinoze dutere imbere tubyishimire.”
Nyamirambo ni agace kazwi cyane mu mujyi wa Kigali nk’iwabo w’urubyiruko rwinshi kandi ruzi kwihangira imirimo ndetse hakaba hanatuyemo Abayisiramu benshi. Kuva ejo, ibihumbi by’abayoboke ba RPF, n’igishyika cyinshi, bari bakusaniye ahazwi nko kuri Tapis Rouge, bategereje kwakira umukandida w’Umuryango.
Sheikh Harerimana Musa Fazil, wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, mu ijambo ryo guha Perezida Kagame ikaze muri Nyamirambo, yamushimiye ko yaharaniye ko abantu bose bagira uburenganzira mu gihugu, yongeraho ko Abayisiramu bo muri aka gace bazamutora kuko yahaye ubwisanzure nyabwo Abayisiramu bo mu Rwanda.
Harerimana, unakuriye PDI, ishyaka ryashinzwe n’Abayisiramu hamagijwe kurwanya ivangura ryaranze Guverinoma zagiye zikurikirana nyuma y’ubutegetsi bw’abakoroni, yashimiye Perezida Kagame kuba yarubatse igihugu abantu bose bibonamo.
Mu izina ry’abandi Bayisiramu bagenzi be bo mu Rwanda, Sheikh Harerimana Musa Fazil yagize ati: “Ubwigenge bwacu twabubonye mubohoye igihugu Nyabukahwa Perezida wa Repubulika. Icyo twasaba ni uko Imana yakuturindira, ikaduha ubushobozi bwo kugufasha tutagoheka, kugira ngo wubake imisingi y’uru Rwanda idashobora kongera gusenywa n’uwo ariwe wese”.
Depite Mukamurangwa Sebera Henriette, wari i Nyamirambo mu gikorwa cyo kwiyayamaza cya RPF, yavuze ko ishyaka rye ryahisemo gushyigikira Kagame nk’Umukandida mu matora yegereye y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko abayoboke b’ishyaka rye rya PL babisabye.
Aganira na The New Times yagize ati:“Twe nk’abayobozi ba PL, twubaha icyifuzo by’abayoboke bacu cyo kugumana na Perezida Paul Kagame ku buyobozi, kandi twizera ko gukorana na RPF bizaduha imbaraga zirenze izo dusanganywe”
Kuwa gatanu, Chairman azasubika ibikorwa byo kwiyamamaza, yongere kubisubukura kuwa gatandatu ubwo azaba yiyamamariza mu turere twa Kayonza, Gatsibo, na Nyagatare two mu ntara y’Iburasirazuba.