News

Chairman wa RPF yiyamamarije mu karere ka Kirehe

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba, ahereye mu karere ka Kirehe.  

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba, ahereye mu karere ka Kirehe.  
 
Mu ijambo rye, yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu mutekano, iterambere no kubaka ubushozi bw’abagore, rwanahere imidari ku rwego rw’isi, idakwiye gufatwa nk’iyoroshye, bityo asaba buri wese kugira uruhare mu gutuma itazasubira inyuma.
 
Yavuze ko uburyo abaturage b’aka karere bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyayamaza ari nako bagomba kugira uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere, yijeje ko natorwa, ubuyobozi bwe buzakomeza guharanira.
 
Chairman wa RPF kandi yashimiye abaturage b’Akarere ka Kirehe, by’umwihariko abashimira uburyo mu myaka ishize bakiriye ibihumbi by’abaturage birukanwe muri Tanzaniya, bashinjwa kuba ngo ari Abanyarwanda.
 
Mu buhamya yatanze, Munyankindi Jean de Dieu, yagarutse ku buryo ubu ari rwiyemezamirimo ukomeye, nyuma y’igihe kinini yamaze ashengurwa n’ipfuye yaterwaga n’uruhare bene wabo ba hafi mu muryango bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
 
Yagize ati: “N’ubwo naciye muri aya mateka, ubu nibara nka rwiyemezamirimo ukomeye kandi ibyo byose mbikesha ubuyobozi bwacu buha buri muturage amahirwe angana”
 
Nyuma y’akarere ka Kirehe, Perezida Kagame yerekeje mu karere ka Ngoma, asoreza mu karere ka Rwamagana ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS