Chairman wa RPF Inkotanyi, akaba n’umukandida wayo mu matora yegereje ya Perezida wa Repubulika, kuwa kabiri yiyayamaije i Muhanga; aka akaba ari ko karere ka nyuma ko mu ntara y’amajyepfo Umukuru w’Igihugu azageramo yimamamaza muri gahunda yatangiye kuwa 14 Nyakana 2017.
Yabwiye ibihumbi by’abantu bari bakoraniye kuri Stade ya Muhanga baje kumugaragariza ko bamushyigikiye, ko byanze bikunze Rwanda u rukeneye iterambere ryihuta kandi rigera kuri wese.
Yagize ati: “Iby’amatora byo, umunsi nugera, uwo ni umurimo woroshye. Indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora, ni ukubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda, kiva mu mateka mabi, kijya mu bihe biri imbere byiza bibereye buri munyarwanda wese.”
Yakomeje agira ati: “Mwakoze [kuba mwaje], buriya n’uriya murimo wo ku itariki enye niko tuzawugenza.”
Chairman wa RPF yavuze ko gutora RPF ari ukwimakaza umutekano, amajyambere, ubucuruzi bwunguka n’ibihugu by’abaturanyi no kongera amashanyarazi ndetse n’ireme ry’uburezi.
Akarere ka Muhanga gafite abaturane basaga 319,000, muri bo 47.9% ni abagabo of naho 52.1% bangana na 166,358 ni ab’igitsina gore.
78.5% by’abaturage b’aka karere batunzwe n’ubuhinzi, 7.3% ni abacuruzi, naho hagati 1-2% batunzwe n’ubwubatsi, gutwara abantu n’ibintu, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Aka karere kinjije miliyoni 959 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu misoro mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.
Mu myaka irindwi ishize, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda muri aka karere ni 9,700 zikaba zarikubye inshuro icumi ugereranijwe n’izari zimaze gutangwa kugera muri 2010.
Kuri ubu kandi, 23.1% by’ingo z’abaturage muri aka karere zifite umuriro w’amashanyarazi, naho imihanda ireshya na kilometero 28.15 iriho amatara rusange ayimurikira, mu gihe muri 2010 yareshyaga na 5km gusa.