News

Chairman w’Umuryango yagiranye ibiganiro na Perezida wa Amerika

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame kuri uyu wa 26 Mutarama 2018 yagiranye ibihaniro na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame kuri uyu wa 26 Mutarama 2018 yagiranye ibihaniro na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump.

 Ibiganiro bya Kagame na Trump byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi nk’aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete na Francis Gatare uyobora Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

Perezida Kagame na Perezida Trump barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, banaganira ku birebana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe birimo amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika n’amavugurura arimo kuba mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yashimangiye ko byinshi mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere byihuse biri muri Afurika, ashimira Perezida Trump kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwita ku iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k’ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko we na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire hagati y’impande zombi. Yavuze ko u Rwanda rwungukiye bikomeye mu bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari […] abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika hagamijwe iterambere ku mpande zombi.

Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’. Mu biganiro byabo, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane.

Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 56 z’amadolari ya Amerika yo kwifashisha mu bikorwa by’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida.

Hari kandi miliyoni 36 z’amadolari zatanzwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano; miliyoni 34 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa by’uburezi bw’ibanze na 23 z’amadolari zashyizwe mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze.

Izindi nzego zashyizwemo amafaranga zirimo ibijyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura n’ibindi.

Mbere y’uko Trump ajya mu Busuwisi aho yahuriye na Perezida Kagame, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru yaganiriye na Senateri Inhofe, uzwiho kuvugira Afurika ndetse akaba n’inshuti ya hafi ya Perezida Kagame.

Senateri Inhofe yabwiye Trump ko Kagame ari urugero rw’umuyobozi wa Afurika bashobora gukorana. Avuga ko Kagame na Trump mu gihe cyabo bakoranye bakumva ibintu kimwe, byinshi bishobora guhinduka.

Uyu musenateri w’imyaka 83 abona umubano mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu isura yo kuva ku kubanishwa n’imfashanyo ukajya mu bufatanye bubyara inyungu kuri buri wese. Ibi bikazibanda ku kugirana amasezerano y’ubucuruzi akomeye no kunoza umubano n’abayobozi ba Afurika biteguye gukora.

Nyakubahwa Chairman w’Umuryango ari mu ujyi wa Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF). 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS