News

Chairman yaganiriye n’Intore z’abahanzi n’abanyamakuru

Ubwo yabonana n’Intore z’abakora imirimo ijyanye na siporo n’itangazamakuru “Imparirwakubarusha n’Impamyabigwi” zigera ku 2000 muri Kigali Convention Center kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Chairman w’Umuryangao yabakanguriye gukorana n’ubuyobozi kugira ngo bazamure impano zabo.

Ubwo yabonana n’Intore z’abakora imirimo ijyanye na siporo n’itangazamakuru “Imparirwakubarusha n’Impamyabigwi” zigera ku 2000 muri Kigali Convention Center kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Chairman w’Umuryangao yabakanguriye gukorana n’ubuyobozi kugira ngo bazamure impano zabo.

Perezida Kagame avuga ko impano Abanyarwanda bafite zigomba kuzamurwa

Yabitangaje ubwo yahuraga n’Intore z’abanyamakuru zitwa Impamyabigwi, Intore z’abahanzi zitwa Indatabigwi

Mu ijambo yabagejejeho, Chairman yababwiye ko hari amarushanwa mpuzamahanga y’imikino itandukanye abera hanze y’igihugu ariko ugasanga nta Banyarwanda bayitabiriye cyangwa se baba banayitabiriye bakaba ari bake avuga ko ibyo bitari bikwiye kandi mu Rwanda hari abantu batandukanye bafite impano kuburyo bitaweho bajya guhatana kandi bagatsinda.

Ati “Na bariya bose bajya mu marushanwa bakayatsinda ni abantu nkamwe. Mu Banyarwanda harimo abakwiye kuba bafite ubushobozi tugomba guhora dushakisha uburyo twatera inkunga abifitemo ubumenyi, ubushobozi n’impano zitandukanye kugira ngo bagere kure.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko  abafite impano bagomba kuzamurwa ariko nabo bagahora baharanira guserukira u Rwanda, bakajya guhatana n’abandi kandi bagatsinda.

Akomeza avuga ko gutera imbere bizagerwaho binyuze mu kubishyiramo ubushake, kubiharanira ariko bigakoranwa imyitwarire myiza, kwicisha bugufi n’ubwitonzi.

Perezida Kagame yakomeje ashimira Intore z’Abanyamakuru, Abahanzi n’abakora ibijyanye na siporo ababwira ko ibyo bakora bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry’igihugu.

Aha niho yahereye abizeza ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibyo bakora bikomeze kutera imbere kandi nabo bibateze imbere.

Ati “Nka Leta twishimira kubatera ingabo mu bitugu ngo mugere ku ntumbero zitandukanye muba mwihaye.”

Perezida Kagame avuga ko abafite impano bagomba guharanira guserukira u Rwanda yanashimiye kandi Abanyarwanda bakomeje kugaragaza impano bagaserukira u Rwanda kandi bakaruhesha ishema.

Perezida Kagame yavuze ko kandi amakipe y’imikino itandukanye mu Rwanda azakomeza guterwa inkunga kugira ngo azagere ku rwego rwo hejuru bityo nayo aheshe ishema u Rwanda.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS