News

Chairman yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda abizeza imikoranire myiza

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, barimo abakorera mu Rwanda cyangwa abafite ibyicaro mu bindi bihugu.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, barimo abakorera mu Rwanda cyangwa abafite ibyicaro mu bindi bihugu.

Mu jambo yavuze kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko uguhura nk’uku ari umwanya wo kwifurizanya ibyiza, gusubiza amaso ku mwaka urangiye no gufatanyiriza hamwe kwitegura umwaka uri imbere.

Ati “Twagize umwaka mwiza cyane mu bya dipolomasi hano mu Rwanda. Twagize ibikorwa bitandukanye, hagati ya Mutarama 2016 n’uyu munsi muri Mutarama 2017, twakiriye amabaruwa 28 y’abambasaderi n’izindi ntumwa z’ibihugu basabaga kwemererwa guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.”

“Nk’igihugu kandi twakiriye inama mpuzamahanga zikomeye zirimo iy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Nyakanga Umwaka Ushize, n’inama yabaye nziza cyane yavugururiwemo amasezerano ya Montreal n’izindi nyinshi zirebana n’ubucuruzi na politiki.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu 2016 habaye byinshi ku rwego rw’Isi birimo kuba harabonetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mushya, ibihugu byinshi bibona abayobozi ndetse mu gihe kitarenze icyumweru, Afurika iratora umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yavuze ko muri iki gihe hari impinduka nyinshi ziri kuba n’abaturage bakagaragariza abayobozi byinshi babitezeho.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Amb. Richard Kabonera wavuze mu izina ry’izindi ntumwa z’ibihugu, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye, ku buryo ibyo rumaze kugeraho ubwabyo byigaragaza.

Yashimiye abambasaderi bakorera mu Rwanda, anaha ikaze abashyikirije impapuro zibemerera gukorera mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Mu ijambo rye, Chairman Paul Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ruzubakira ku iterambere rwagezeho mu mwaka wa 2016. Ahamya ko 2016 wabaye umwaka mwiza ku Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo.

Perezida Kagame ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yabashimiye ubufatanye bwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze ko iryo terambere ryose rigaragara mu Rwanda rituruka kuri politiki nziza. Niho ahera ashimira abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda, ubufatanye bwabo bwiza mu iterambere ry’u Rwanda.

Chairman w’Umuryango akomeza avuga ko iryo terambere ritari kugerwaho hatabayeho gutega amatwi abaturage, kubaka ubushobozi bwabo, kongerera imbaraga inzego zitandukanye ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa.

Perezida Kagame avuga ko muri 2017 u Rwanda ruzakomeza kugera ku iterambere ryisumbuyeho.

Igikorwa nk’iki kiba ngarukamwaka, kikarangwa no gusangira kw’aba badipolomate n’Umukuru w’Igihugu.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS