Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo gutwara amaraso n’indi miti mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones. U Rwanda ruhita ruba igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa wabereye mu Karere ka Muhanga ahari ikibuga cy’izi drones.
Perezida Kagame yavuze ko zizafasha mu gukuraho imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigorana kugeramo mu buryo busanzwe.
Ati “Izi ndege zitagira abapilote zifite akamaro gakomeye haba mu bucuruzi no mu kongera imikorere myiza ya serivisi z’ubuvuzi. Twishimiye gutangiza uyu mushinga w’ikoranabuhanga no gukomeza gufasha n’abafatanyabikorwa kurushaho kuwunoza.”
‘Zips’ zikorwa n’uruganda Zipline rwo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, zikaba zitangiye gukoreshwa mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo UPS na Gavi ndetse n’Ihuriro ry’Inkingo ku Isi (Vaccine Alliance), aba bakaba ari nabo bazafasha mu kuba Serivisi izo ndege zitanga zarenga kugemura amaraso, zikazajya zitwara n’ibindi nk’imiti n’inkingo.
Keller Rinaudo, Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda yatangaje ko umushinga w’icyo kigo ugamije gukemura ikibazo cy’abantu bajya bapfa ku Isi kubera kubura ibikoresho nkenerwa byihutirwa muri serivisi z’ubuvuzi.
Ati “Kubura ubushobozi bwo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ku baturage bakeneye ubutabazi, byatumye abantu bagera kuri miliyoni ku Isi bapfa, kandi iyo babona ubutabazi bwihuse bari gukira. ‘Zips’ zizafasha gukemura icyo kibazo bya burundu.”
Ku zindi serivisi izo ndege zishobora gutanga, Umuyobozi wa Zipline yavuze ko “agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru”, anashimira ko “u Rwanda rubaye Nyambere ku Isi” mu gukoresha iryo koranabuhanga, ariko ngo hari n’ibindi bihugu byinshi nka USA birimo gusaba ko iryo koranabuhanga ryahagezwa bagatangira kurikoresha.
Kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibikorwa remezo birimo imihanda bijya biba imbogamizi ku kugeza amaraso kimwe n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buryo bwihutirwa muri serivisi z’ubuvuzi.
Nubwo ntawe urapfa kubera ko yabuze amaraso, u Rwanda rwungutse uburyo bushya buje kunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu kugeza amaraso aho akenewe mu buryo bwihutirwa, ubwo bukaba ari ubwo gukoresha indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’.