News

Chairman yatanze ikiganiro ku bayobozi n’abashoramari mpuzamahanga mu Buhinde

Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura inama ya munani yiga ku ishoramari izwi nka Vibrant Gujarat Summit, yatangiye uyu munsi muri Leta ya Gujarat mu gihugu cy’ u Buhinde.

Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura inama ya munani yiga ku ishoramari izwi nka Vibrant Gujarat Summit, yatangiye uyu munsi muri Leta ya Gujarat mu gihugu cy’ u Buhinde.

Iyi nama ihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi mu nzego  zitandukanye, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi, inzobere n’abarimu ba za kaminuza ndetse n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu Buhinde.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yibanze by’umwihariko ku bufatanye mu bucuruzi n’ishoramari bumaze igihe kirekire hagati y’Afurika n’u Buhinde.

Perezida Kagame yagize ati: “Afurika n’u Buhinde bihuriye ku bufatanye bumaze igihe kirekire  ndetse n’intego zigamije imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bacu. Ubucurizi hagati y’u Buhinde n’ u Rwanda buratera imbere ariko haracyari inzego nyinshi zashorwamo imari. Kimwe nk’u Buhinde, u Rwanda rufite intego yo kugera ku mpinduka z’igihe kirekire hashingiwe ku gukangurira abaturage gutanga umusaruro uhagije.”

Perezida Kagame kandi yahamagariye abashoramari b’abahinde kuza gukorera mu Rwanda, ababwira ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

Yagize ati: “Dushingiye ku muvuduko wihuta w’Isi ya none, dufite amahirwe yo kongera ingano y’ibyo Afurika yohereza mu Buhinde , bikava kuri peteroli n’amabuye y’agaciro gusa. Twiteguye kugirana ibiganiro ku ishoramari.

Turateganya kongera ibikorwa hagati yacu n’u Buhinde harimo no gutangiza mu mezi make ari imbere ingendo z’indege za Rwandair zizerekeza mu mugi wa Mumbai. Umuco w’u Buhinde w’ishoramari rihamye uhuye n’intego zacu ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu cyacu. Dufite impamvu yo kugera ku ntego zacu kandi turi hano kugira ngo bigerweho.”

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi ndetse na Mianisitiri wa Leta ya Gurajat, Pradipsinh Jadeja. Mu biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri Modi bibanze ku ngingo zitandukanye ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse na gahunda z’u Buhinde zo kongera ibikorwa nk’umufatanyabikorwa w’Afurika.

Ibihugu byombi byemeranije kuzamura urwego rw’ubufatanye busanzwe bukagera ku rwego ruhamye hibandwa ku nzego z’iterambere mu bihugu byombi ndetse no mu turere biherereyemo. U Rwanda kandi rwishimye icyemezo cy’u Buhinde cyo gufungura ibiro by’ubuhagarariye mu Rwanda.

Inama ya Vibrant Gujarat Summit iba inshuro ebyiri mu mwaka ikaba igamije guteza imbere ishoramari. Kuva itangiye kuba mu mwaka wa 2003, yasinyiwemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye, yanabaye kandi urubuga rwo kugaragarizamo ahari amahirwe y’ishoramari no kungurana ubumenyi.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS