Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yari muri kaminuza Harvard muri America aho yari yatumiwe gutanga inyigisho ashingiye kubyo amaze kugeza ku Rwanda nk’uri ku isonga ry’ubuyobozi bwarwo.
Ku bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho atari ibitangaza yerekana ko intambwe rumaze gutera byagizwemo uruhare n’abarutuye, kuko babanje kwiyumvamo ubushobozi.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Aho duhagaze ugereranyije n’abandi ku Isi, turacyari bato, ariko birashoboka gutera imbere nidufata mu nshingano ahazaza hacu. Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba ari Perezida, iterambere rigerwaho bitewe n’uko buri wese ari gukora ibyo asabwa.”
“Agaciro ni uburyo bwo kuzamura urwego rwo kurema icyizere mu bantu barushaho kumva ko bashoboye. Agaciro ni ukumva ko dushoboye mu gihe duhagurutse tukavuga tuti ‘tugiye gukora iki ubwacu’. Iterambere ry’u Rwanda si igitangaza, ni ikintu gishoboka kandi gishobora gukorwa aho ari ho hose.”
Perezida Kagame yibukije ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije kandi idategereje undi uzayibikemurira.
Ati “Isi iri guhinduka mu buryo bwihuse nubwo aho iri kugana hadasobanutse neza, izi mpungenge zugarije isi ziri mu bisunika Abanyafurika kugira ngo bahitemo ibiyifitiye inyungu aho gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera. Ibibazo byinshi byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika baba batabigizemo uruhare mu bihugu nka Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri Gambia.”
Perezida Kagame agaruka ku mavugurura yabaye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ko hakwiye kuboneka ingamba zihamye zafasha ibihugu biwugize kugira icyerekezo kimwe kiwuganisha ku iterambere. Yagaragaje kandi ko umugabane wa Afurika hari aho ugaragaza intege nke nubwo hari intambwe umaze gutera, bityo kuvuga ko ibintu bidashobora gukorwa byaba atari ukuri.
Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Addis Abbaba, muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka, abari bayiteraniyemo bahaye umugisha icyifuzo cya Maroc cyo kugaruka muri uyu muryango nyuma yo kuwuvamo [ucyitwa OUA]mu 1984, nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].
Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.
Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, ariko umuhungu we, Mohammed VI yafashe umwanzuro wo gusubizamo iki gihugu.
Iri garuka ngo ni kimwe mu bizatuma uyu mugabane ubasha kwishakamo ibisubizo ku bibazo biwugarije nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje.
Ati “Tugendeye ku igaruka rya Maroc, kuri ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuriwemo na buri gihugu cyo kuri uyu mugabane bwa mbere mu mateka. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragagaza ibishoboka byinshi ku bibazo bigaragara.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kuko no mu mwaka ushize wa 2016 yatanzemo ikiganiro, aho yagaragaje ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha ko ryaba ryubakiye kuri gahunda za Leta n’inkunga.