News

Chairman yatanze raporo ku ivugurura rikenewe mu muryango w’Afurika yunze ubumwe

Ubwo bari bahuriye mu mwiherero w’Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kuri iki cyumweru I Addis Ababa muri Ethiopia, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabagejejeho raporo igaragaza impinduka zikenewe mu muryango wa Africa yunze ubumwe kugira ngo uyu muryango ushobore kuzuza inshingano zawo bitarinze gutegereza inkunga ivuye mu mahanga.

Iyi raporo ikaba yarashimwe ndetse inashyigikirwa n’abakuru b’ibihugu bagenzi be.  

Uyu mwiherero uje ubanziriza inama rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe gutangira imirimo yayo kuri uyu wa mbere.

Mu nama iherutse yabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize, inama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasabye Perezida Kagame gukora inyigo no gutanga inama ku ivugururwa rikenewe mu nzego z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu rwego rwo gushakira umuti imbogamizi umuryango uhura nazo.

Mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby, abayobozi ba Afurika bakiriye neza inama ku ivugururwa ry’inzego zigamije kongera guha umurongo no kongerera ubushobozi umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugirango hazamurwe umusaruro ndetse hananozwe imikoranire n’abaturge hashyirwe mu bikorwa gahunda umuryango wihaye.

Ibyemezo bifatirwa muri uyu mwiherero bizatangarizwa inama rusange kuri uyu wa Mbere ari nayo izabyemeza.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, uri busoze manda ye kuri uyu wa Mbere kuko ari bubone umusimbura, yatangaje ko Perezida Kagame n’itsinda ryamufashije bakoze ‘raporo y’akataraboneka’ itanga inama ku mavugururwa y’inzego za AU.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hari bukorwe amatora y’uzasimbura Zuma kuri uyu wa mwanya hakaza kumenyekana kandi umuyobozi wa AU usimbure Perezida wa Tchad, Idris Deby nawe uri busoze manda ye kuko yari yatowe mu gihe nk’iki mu mwaka ushize wa 2016

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS