Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yatashye inyubako nshya ebyiri zubatse mu mujyi wa Kigali arizo Chic Complex na Kigali Heights.
Imwe muri izo nyubako ni iyitwa Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hubatse ishuri rya Eto Muhima iruhande rwa Gare nshya ikaba yarubatswe n’abacuruzi 56 bibumbiye mu itsinda ryitwa Champion Investment Corporation (CHIC), yuzura itwaye miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu munsi kandi Perezida Paul Kagame yanatashye inyubako ya Kigali Heights nayo yubatse mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel nayo iherutse gutahwa vuba. Iyi nyubako izakorerwamo ubucuruzi, imaze imyaka ibiri yubakwa, ikaba yuzuye itwaye miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bacuruzi, yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, ababwira ko nta handi u Rwanda ruzakura inkunga yo kuruteza imbere uretse mu banyarwanda ubwabo.
Yagize ati” Ndabashimira kuba mwarishyize hamwe mugakora igikorwa nk’iki. Iterambere ni uku rigenda riza. Ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza tukaniyubakira aho dutura heza, hajyanye n’ubushobozi bwacu”.
Nyuma yo gutaha izi nyubako, ku gicamunsi Chairman yabonanye n’abikorera basaga ibihumbi bibiri. Bakaba baraganiriye birambuye ku buryo abikorera bakomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu n’uburyo Leta yakomeza gushyiraho politiki zorohereza ubucuruzi.