News

Chairman yatorewe kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe

Ubwo hasozwaga inama y’uyu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku nshuro ya 29 yabereye muri Ethiopia, u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018.

Ubwo hasozwaga inama y’uyu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku nshuro ya 29 yabereye muri Ethiopia, u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, uri i Addis Ababa muri Ethiopia aho iyi nama yaberaga, niwe watangaje iby’uku gutorwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati “Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika irarangiye;mu byemezo byafashwe u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wacu umwaka utaha.Turashimiye!”

Muri iki gihe Perezida wa Guinea, Alpha Condé, niwe muyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), aho yasimbuye Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno.

Ku wa 30 Mutarama 2016, Perezida Paul Kagame yari yatorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri wa AU, mu matora yabereye mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize AU.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Umwaka ushize mu nama y’uyu muryango yabereye i Kigali, Perezida Kagame yashinzwe kuyobora amavugururwa akenewe muri Komisiyo y’uyu muryango,

inshingano yakiriye ndetse agashyiraho itsinda ribimufashamo. Nyuma yo gutegura aya mavugururwa, yanashinzwe kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS