News

Chairman yavuze ijambo ry’intsinzi, ashimira abamutoye

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame kuwa Gatandatu mu gitondo yavuze ijambo ry’intsinzi nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje mu buryo bwagateganyo ibyavuye mu matora aho yatsinze abandi bakandida babiri mu matora yo kuwa Gatanu ushize.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame kuwa Gatandatu mu gitondo yavuze ijambo ry’intsinzi nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje mu buryo bwagateganyo ibyavuye mu matora aho yatsinze abandi bakandida babiri mu matora yo kuwa Gatanu ushize.

Kuri 80% by’amajwi yari amaze kubarurwa, Paul Kagame yabonye arenga 98% by’amajwi aho ari imbere kure ya Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga ndetse na Frank Habineza watanzwe nk’umukandida n’Ishyaka rihanira Demukarasi no kurengera ibidukikije.

Chairman y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yari kumwe n’abakuru b’amashyaka umunani yashyigikiye kandidatire ye, dore ko banagiye bamuherekeza mu gihe cy’ibyumweru bitatu byo kwiyamamaza.

Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abamushyigikiye ku cyicaro gishya cya FPR Inkotanyi giherutse gutahwa ku mugaragaro i Rusororo, Kagame yashimangiye ko ashimira abantu banyuranye bagize uruhare mu kwiyamamaza kuko ngo icyo gikorwa cyagenze neza cyane.

Yagize ati “Ndashaka gushimira by’umwihariko itsinda ry’urubyiruko bakoreze ibishoboka ngo igikorwa cyo kwiyamamaza kigende neza. Ibintu byose byari biri mu murongo.”

Kagame kandi yashimiye abarinda umutekano kuko ngo bakoze akazi gakomeye ntihagire igikuba gicika, ashimira abanyamuryango ba FPR n’Abanyarwanda muri rusange ku cyizere bongeye kumugirira.

“Aho tugeze uyu munsi ni inzira yatangiye mu bihe bishize, aho Abanyarwanda miliyoni zirenga enye bagannye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko nakomeza kubayobora.”

Abanyarwanda barenga miliyoni enye bagajeje ubusabe bwabo ku Nteko Ishinga Amategeko mu 2015 bayisaba ko yahindura Itegeko Nshinga bityo Kagame wari urangije manda ebyiri agakomeza kuyobora.

Kubera ibyo yagejeje ku gihugu byinshi Kagame yiyemeje gukomereza mu nzira yo gukomeza guhindura u Rwanda.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’ubwitabire bukomeye cyane aho ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye site 34 zose Kagame yasuye mu turere twose tw’igihugu mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwaganishije ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anakomerezaho ahindura igihugu cyari kivuye mu mwijima gihinduka mu byiciro byinshi binyuranye.

Abanyarwanda bakabakaba miliyoni zirindwi ni bo bitabiriye amatora.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS