Ubwo yagezaga ijambo riha ikaze abitabiriye Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabasabye kwita no kuzirikana ihame ry’ubumwe hagati y’ibihugu bigize uyu muryango kuko aricyo cyabafasha kubonera umuti ibibazo byugarije abaturage babo bashyize hamwe. Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gutekereza ku gisobanuro cy’ubumwe AU yubakiyeho.
Chairman yavuze ko ubwo bumwe aribwo buzatuma Afurika igera kubyo yifuza, kuko iyo abantu bahuye bakareba ku bibahuza haba hari igisubizo giciye mu mahoro cy’ikibazo icyo aricyo cyose, ariko barebanye nk’abanyamahanga, ikibazo n’iyo ari gito kigorana gukemuka.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Isi ikomeje gucikamo ibice, Ubumwe bw’umugabane wacu by’umwihariko ku kwihuza kw’ibihugu kimwe n’ibindi bintu binyuranye, ntibikwiye guhungabanywa n’amarengayobora ayo ariyo yose, kuko kugira ngo ibisubizo biboneke bisaba uruhare rwa buri wese.”
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 22 ishize u Rwanda rwari rugiye gusibangana,rukaba nk’urugero rw’ingaruka zishobora kuzanwa n’amacakubiri, ariko ubumwe bwatangiriweho nibwo bwagize uruhare mu mpinduka zose igihugu kimaze kugeraho.
Yakomeje avuga ko Afurika ihanganye no gushyira hamwe abaturage bayo binyuze mu guhuza imipaka, ndetse muri iyi nama hakaba hatangijwe pasiporo ihuriweho kuri uyu mugabane, nk’intambwe ikomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu.
“Twizera ko Umunyarwanda ari n’Umunyafurika uturuka ahantu hihariye. Ikintu kiranga ubuvandimwe buduhuje ntabwo gikwiye kuzitirwa n’imirongo yashushanyijwe ku ikarita mu kinyejana cyashize. ”
‘‘Muri iyo myumvire, duhurira hano nka AU tukaganira ibintu bikomeye, duhereye ku kwita ku burenganzira bw’abagore ba Afurika. Niba abagabo n’abagore bashobora gushyira hamwe, tuzagera kuri byinshi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubufatanye bubyara inyungu kandi zigera kuri buri wese mu gihe buri umwe yagaragaje ibyo akeneye n’ubushobozi buhari. Ibyo yabishingiyeho asaba ko iyi nama yakwigirwamo ibyo Afurika ikeneye, n’uburyo ishobora kubigeraho.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yavuze ko ubwo we n’ubuyobozi bwa komisiyo ya AU batorwaga bahawe inshingano zo gukorera Afurika, hakaba hari urugendo rumaze gukorwa mu nzego zinyuranye, ku buryo uyu mugabane uri gutanga icyizere.
Ati “Dufite icyizere kuko abayobozi b’uyu mugabane mu rwego rwa politiki n’ibindi bikorwa biteguye gukora ibishoboka mu guhindura impamo iterambere rya Afurika, mu mibereho yacu, kugira ngo n’abaturage bacu babashe kugirirwa akamaro n’imitungo dufite.”
Dr Zuma yavuze ko Abanyafurika bagomba kujya imbere y’impinduka, kuko hari ubwo bisa n’aho Afurika ikize ku ruhande rumwe, ariko ku rundi ikagaragaza ko ikennye, ari naho havuye ingamba nshya mu gutera inkunga ibikorwa bya AU bikozwe n’ibihugu ubwabyo, kurusha uko byakomeza kugendera ku nkunga z’abanyamahanga.
Pasiporo Nyafurika zamurikiwe muri iyi nama ya 27 y’abakuru b’igihugu bagize AU zashyikirijwe ku ikubitiro Perezida Idris Deby wa Tchad nk’umuyobozi wa AU, na Perezida Paul Kagame nk’Umukuru w’igihugu wakiriye iyi nama, hagakurikiraho abandi bakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga na ba ambasaderi, mu myaka ibiri zikazaba zatangiye kugera ku baturage basanzwe.
Muri iyi nama kandi abakuru b’ibihugu bagomba gukora amatora y’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ugomba gusimbura Dr Dlamini Zuma usoje manda y’imyaka ine.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bagera kuri 31, abungirije abakuru b’ibihug ndetse naba za Guverinoma. Ni ku nshuro ya mbere inama nkiyi ibera mu Rwanda.