News

Chairman yibukije abatuye Nyagatare kujya bishyuza abayobozi ibyo babagomba

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare ku kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abagatuye ko bakwiye kujya babaza abayobozi babo ibyo babagomba batabikemura bakabigeza mu nzego zibakuriye. Ibi Chairman yabivuze ubwo yasuraga Imirenge ya Matimba na Karangazi.

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare ku kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abagatuye ko bakwiye kujya babaza abayobozi babo ibyo babagomba batabikemura bakabigeza mu nzego zibakuriye. Ibi Chairman yabivuze ubwo yasuraga Imirenge ya Matimba na Karangazi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu kiba cyashakishije bifitiye akamaro abaturage igisigaye akaba ari uko abayobozi babigeza ku baturage, ariko hakaba ubwo bamwe mu bayozi babyikubira.

Chairman yavuze ko bidakwiye “Mujye mwumva ko bidakwiye, nta muyobozi ukwiriye kuba abigira ibye, abayobozi nabo bafite ibyabo bibareba nk’Abanyarwanda ariko nta muntu wo kwigwizaho iby’abandi, byose akabigira ibye.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko abaturage bafite uburenganzira bwo kubaza abayobozi ibyo bemerewe batahawe.

Perezida Kagame yabivuze agira ati “Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyamugezeho byanyu tubagomba kuko biraba kenshi. Mujye mubibabaza nibatabasubiza mushake inzira yindi natwe yatugeraho tubibabaze ntibisubire.”

80% by’abatuyye Akarere ka Nyagatare batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umushinga wo kuhira hegitari 900 mu mirenge ya Matimba, Musheri na Kagitumba umaze gutanga umusaruro ugaragara aho kuri hegitari hasarurwaga toni eshatu ariko ubu zikaba ari zirindwi.

Akarere ka Nyagatare kandi kakorerwamo ubworozi buha abagatuye umusaruro dore ko ku munsi bakama litiro zigera kuri 90,000 z’amata ku munsi, izigera kuri 75,000 zikagurishwa amafaranga agafasha aborozi kwikemurira ibindi bibazo.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko intambwe imaze guterwa ari nziza ariko hakiri byinshi byo gukora, kandi ubushake n’ubufatanye n’inzego za leta bizatuma byose babigeraho, bagasezerera ubukene kuko atari umuturanyi mwiza.

Chairman w’Umuryango yibukije abaturage kwita ku burezi bw’abana n’ubuzima, abasezeranya ko ibikorwa remezo nk’amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi bizabageraho vuba bagasezerera umwijima n’akatadowa.

Yagarutse ku mutekano avuga ko ariwo nkingi y’iterambere kuko iyo udahari ibyakozwe bisenyuka, ibitarakorwa ntibikorwe.

“Umutekano w’Igihugu cyacu twese dukwiye kuwukomeraho, umutekano iyo ubuze biriya byose twavugaga by’amashuri, ibijyanye n’ubuzima, imisaruro iva mu bikorwa bitandukanye, ntabwo bigerwaho.”

Mu rwego kugeza amazi meza ku baturage, Guverinoma yashoye miliyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bangana na 36 000 mu 2017. Uyu wiyongera ku wundi wa Banki y’Isi ufite agaciro ka miliyari esheshatu wo gukwirakwiza amazi y’inka.

Ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yanasuye hoteli y’icyitegererezo y’abikorera, EPIC, biteganyijwe ko izuzura muri Gicurasi uyu mwaka. Iyi hoteli ifite agaciro ka miliyari 16.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanasuye uruganda rukora amakaro East African Granite Industries Ltd (EAGI), rumaze imyaka itanu rukora.

Yanasuye kandi inzu y’icyicaro cy’umupaka wa Kagitumba woroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, yatangiye kubakwa mu 2013 ikorerwamo mu Ukuboza 2015.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS