Mu nama isanzwe ya biro politiki y’Umuryango RPF Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016, Chairman w’Umuryango Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bayitabiriye ko bakwiye kwiyumvamo inshingano zo kwita ku baturage ku buryo batagomba guhora babiruka inyuma babasaba ibyo bakagombye kuba babaha.
Nyakubahwa Chairman yibukije abanyamuryango ba FPR ko bahuriye hamwe kugira ngo basuzume uko bakubakira ku bimaze kugerwaho banafate ingamba zakomeza guteza imbere igihugu imbere. Yanibukije ko biro politiki ari umwanya no kwibukiranya icyo RPF Inkotanyi ibereyeho cyatumye abantu batanga ubuzima bwabo bamwe bakanabubura.
Chairman yabivuze agira ati “Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.’’
Perezida Kagame yavuze ko ikintu gikomeye u Rwanda rumaze kugeraho ari uko nta Munyarwanda aho yaba ari hose wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo, abaturage bakaba babyuka bakajya mu mirimo yabo itandukanye bazi ko umutekano n’uburenganzira byabo nta wabihungabanya.
Yibukije abo bayobozi ko gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, kandi bakabifata nk’inshingano n’ukosa bakamugarura mu murongo.
Ati “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu… Umuntu utaratinye kwitangira igihugu atanga ubuzima bwe ntabwo yakabaye atinya kubwiza mugenzi we ukuri ku byo akora nabi.’’
Yabasabye kwitangira igihugu n’abagituye, avuga ko mu bayobozi bose nta n’umwe urusha agaciro u Rwanda nk’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yaneza abayobozi bahugira mu gusingizwa n’abo bayobora maze agira ati “Hari abayobozi bamwe bahugira mu kuratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera.’’
Muri iyi nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, yatanze ikiganiro ku bikorwa bimaze kugerwaho n’uyu muryango, byanabaye umusemburo w’impinduka nziza ku ruhando mpuzamahanga.
Prof Shyaka yavuze ko nta wavuga ibyagezweho ku ruhare rwa FPR Inkotanyi, ngo asimbuke ahateraniye aba bayobozi mu nyubako ya Kigali Convention Centre, yatashywe muri Nyakanga, ikuzura itwaye miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.
Yavuze ko ibyagezweho byose byagiye bishingira ku mpanuro za Perezida Kagame zirimo ubumwe, kubahiriza Inshingano no kureba kure, kandi byatumye haterwa intambwe ikomeye.
Ati “Gukorera hamwe bimaze kuba umuco mu nzego zitandukanye haba muri leta, mu bikorera no mu miryango itari iya leta. Nubwo byari bigoye ubwo FPR yajyaga kubuyobozi, igihugu cyacu cyahe guhinduka isoko abandibavomaho amasomo.’’
Iyi nama yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yanateganyijwemo ibiganiro birimo ibivuga ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo mu 2050, uburyo bwo kurenga imbogamizi zose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye na gahunda y’Umuryango RPF Inkotanyi mu 2017-2024.