Ubwo yavugaga ijambo ritangiza umwiherero wa cumin a kane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko nta yandi mahitamo bafite atari ukuzuza inshingano zo gukorera Abanyarwanda neza hagamijwe kuzamura no guteza imbere imibereho y’abo bashinzwe kuyobora.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko uwo mwiherero barimo ari uwo gutuma bisuzuma kugira ngo ibyo basabwa gukora babinoze.
Niho yahereye abahamagarira kugaruka ku ntego bagakora icyo Abanyarwanda babategerejeho.
Mu ijambo rye Chairman yagize ati “Duhora twishimira ibyo twagezeho ariko se ni ukubera iki mutakora ibirenzeho. Hari ibintu tudakora kandi dufitiye ubushobozi bigatuma hari byinshi tutageraho.”
Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi kandi ko bagomba gukorera hamwe, bagasenyera umugozi umwe buri wese yumva ko atari we kamara. Ibyo ngo bizatuma igihugu kigera kubyo kiyemeje.
Ati “Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara, uri gusenya ikiduhuriza hamwe. Ese ibyo dushaka kugeraho, birajyana n’ibikorwa byacu?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ababwira ko bagomba gukoresha umutimanama wabo hagamijwe guteza imbere igihugu kuko “Ukoresheje umutima nama wawe ukakubwira igikwiye bituma uca ukubiri no kuba ntibindeba.”
Mu mwiherero niho abayobozi basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Umwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Ikindi ni uko muri uwo mwiherero hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.
Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.