Ubwo yari mu Murenge wa Shyira ahabereye ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 23, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo kwibohora byagezweho, ingaruka z’icyatumye Abanyarwanda bahitamo kujya mu arugamba rwo kwibohora zigihari.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Chairman yagize ati “Kwibohora birimo inzego ebyiri: Abantu n’ibikorwa. Twibohoye ubuyobozi bubi n’abayobozi babi byaduteraga guhora inyuma y’abandi.”
Yunzemo agira ati “Abana bariga, urwaye arivuza, mu Rwanda hose abaturage barahinga, bakorora, bakihaza bakanasagurira amasoko. Iyo niyo nzira twifuza kandi tuyirimo dufite icyizere cyo kugera ku ntumbero yacu. Igisigaye ni ukwihuta.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushingira ku buyobozi bwiza bafite, bakubaka n’igihugu nk’uko bakifuza. Yavuze ko ubuyobozi buriho bwatanze urubuga n’icyizere ku baturage cyo gutera imbere.
Yagize ati “Mu myaka yashije abaturage benshi ntabwo bari bafite icyizere cy’ahazaza. Ubu turakora tukiteza imbere.”
Muri uyu muhango Perezida Kagame, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame banafunguye ku mugaragaro ibitaro bya Shyira byubatswe n’ingabo, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ibihumbi bibiri.