News

Demokarasi twemera n’ishingira ibyemezo ku byifuzo by’abaturage.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga muri Kamiza ya Yale ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko demokarasi nyayo ari ishingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ashimangira ko nta gihugu gikwiye kwiha uburenganzira bwo kugena uko ibindi bibabo.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga muri Kamiza ya Yale ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko demokarasi nyayo ari ishingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ashimangira ko nta gihugu gikwiye kwiha uburenganzira bwo kugena uko ibindi bibabo.

Muri iki kiganiro Chairman yatanze cyibanze ku birimo kuba hirya no hino ku Isi agaragaza n’umuti wabyo. Yavuze ku ntambara zugarije Isi muri iki gihe, agaragaza uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo no guharanira imiyoborere myiza atari uguteza intambara.

Yagize ati “Ntidushobora gusuka lisansi mu bitameze neza ngo ducane umuriro hanyuma twizere ko umuriro uzabihanagura hanyuma tukongera kwiyubaka. Ibihugu ntabwo ari pariki n’abaturage ntabwo ari ibiti.”

Perezida Kagame yagarutse kuri demokarasi agaragaza ko bimwe mu bihugu bitumva neza politiki yo gushingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ahubwo bigashaka gutegeka ibindi uko biyoborwa, uko bibaho no kubifatira ibyemezo binyuranyije n’ibyo byifuzo by’abaturage.

Ati “Bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga babona izi mpinduka nk’imbogamizi ku buryo bw’imiyoborere yabo bamenyereye. Bakomeza kwiha uburenganzira bwo kugena ibikwiye gukorwa no kugena ibizabavamo ntibashyire imbere gukorana bya hafi n’abo bireba.”

Kubwa Perezida Kagame, iyi ni imwe mu mpamvu zigira uruhare rufatika mu mutekano muke, kutifatira ibyemezo kwa bimwe mu bihugu, gutakaza icyizere hagati y’ibihugu, imvururu zikomeje kwiyongera no kuba hari ibihugu bigihatirwa gufata ibyemezo bibi.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mahirwe u Rwanda rufite yo kuba umubano hagati y’ubuyobozi n’abaturage umeze neza kandi byoroshye ko bahura amaso ku maso, bagahabwa n’ubushobozi bwo gutanga inyunganizi n’ibitekerezo mu bibakorerwa.

Yagize ati “Nta na kimwe cyakorwa kinyuranyije n’ibyifuzo by’abaturage ngo kirambe. Gutsimbarara ku gushaka gufata ibyemezo bitajyanye n’igihe ku bandi, ni imvano y’umwuka mubi mu mibanire n’amahanga. Ntabwo bikwiye ntacyo bimaze.”

Asubiza ikibazo yari abajijwe, Perezida Kagame yavuze ko hari ababona ko ikibazo u Rwanda rufite ari uko ibintu bikorwa kandi bigakorerwa abaturage.Abo ntibatinya kuvuga ko abantu batabona ibyo bifuza nk’aho hari uwamenya ibyo Abanyarwanda bifuza kuruta bo ubwabo.

Yagize ati “Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, ubuyobozi bwiza, uburezi, ubuzima bw’abana babo kandi nibyo babona.”
Chairman yavuze ko hari imbaraga zikomeye zituruka mu gukorana mu bwubahane n’abandi kandi igihugu cyaba gito cyangwa kinini kikabigiramo inyungu ziteza imbere abaturage babyo hatabayeho kwikanyiza.
Yatanze urugero rw’icyemezo Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba uherutse gufata cyo guca Caguwa, avuga ko kigamije kubaka inganda no kurwanya imyumvire yo kumva ko abaturage banyuzwe no kwambara imyenda y’imikuburano ariko kizanafasha abazashoramo imari.

Yagize ati“Nkuko tubizi Leta Zunze ubumwe za Amerika, zifasha iterambere ry’inganda za Afurika binyuze muri gahunda yitwa Africa Growth and Opportunity Act, twabonye ko gahunda yacu yumvikana kuko no mu bundi buryo izagirira akamaro abaturage ba hano.”

“Amerika n’ibindi bihugu bikomeye bifite ubushobozi bwo kurema Isi nk’uko babishaka ariko hari izindi mbaraga zava mu bandi mukorana mu bwubahane kandi umusanzu wabo ukwiye guhabwa agaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko hari imyumvire mibi kuri Afurika abantu benshi bafite ikwirakwizwa na za Guverinoma, itangazamakuru, mu mashuri n’ahandi.

Yatanze urugero rw’uburyo abantu bakomeje kutumva kimwe umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, ibivugwa ku gihugu ntibibe aribyo bifatwa nk’ukuri.

Perezida Kagame ashimangira ko ibyo bidakwiye kandi u Rwanda rutazahwema guhagarara ku kuri kwarwo.

“Iyi si dipolomasi yo guhatirwa kwemera ibitari byo. U Rwanda ntirwigeze rubyemera. Iyo badushotoye, duhitamo kwihagararaho, tukarwanira ukuri, ku cyari cyo cyose bigomba.”

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS