Ibikorwa by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ku rwego rw’akarere bigeye kuzajya bikorerwa mu Rwanda nyuma yuko ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe bufunguye ku mugaragaro ibiro by’icyo cyicaro mu mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyakozwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19, Gashyantare 2021,ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimoMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vicent Biruta, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Bwana Jean-Damascene Sekamana.
Mu ijambo yavuze nyuma yo gutaha ku mugaragaro aho icyo cyicaro kizakorere, umuyobozi wa FIFA Infantino yashimye Perezida Paul Kagame kuba yarafashije iryo shyirahamwe kwemererwa gukorera mu Rwanda.
Yavuze ko kuba iri shyirahamwe ryarafunguye iki cyicaro ari ikimenyetso ko rirajwe ishinga no kuteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu bigize karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA)
“Twafunguye iki cyicaro kuko tuzi ko dufite byinshi byo gukora mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru muri aka karere cyane binyuze mu marushanwa. Iki cyiciro ntabwo tugitangije ngo kijye gitegura inama, ishingano yacyo y’ibanze ni guteza imbere umupira w’amaguru” Infantino said.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vicent Biruta yavuze itangizwa ry’iki cyicaro ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza isanzwe hagati ya Leta y’u Rwanda na FIFA. Muri ubu bufatanye kandi nk’uko byagaragajwe harimo umushinga wo kubaka stade mu Turere twa Rutsiro, Rusizi and Gicumbi ku nkunga izatangwa na FIFA. Buri imwe muri izi stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu nibura 3000.
“Itangizwa ry’iki cyicaro kimwe no kubaka ibyo bibuga bizafasha mu guteza imbere siporo y’umupira w’amaguru ahanini ku rwego rw’inzego z’ibanze haba mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.” Minisitiri Biruta.
Biruta kandi yashimye ubuyobozi bwa FIFA kuba bwarahisemo u Rwanda nk’Igihugu cyashyirwamo icyicaro ku rwego rw’Akarere ndetse anizeza ubuyobozi bwa FIFA ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose kugirango ibi biro bizagere ku nshingano zabyo zirimo gutanga inama ku mashirahamwe y’umupira w’amaguru no gutanga izindi nama zaba zikenewe.
Nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FIFA yahisemo u Rwanda mu bihugu bitatu bigize aka karere binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA kugirango hihutishwe ishyirwa mu bikorwa ryo guteza imbere umupira w’amaguru muri aka karere duhereye ku nzego z’ibanze binyujijwe mu mushinga wiswe “FIFA Forward Development”.
“Kuba FIFA yafunguye icyicaro cyayo hano tukaba tugiye gukorana nayo hafi bizihutisha gahunda zose zijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru muri aka karere duherereyemo binyujijwe mu mashyirahamwe kandi twizeye tudashidikanya ko impinduka zizahita zigaragara” Sekamana.
Itangizwa ry’iki cyicaro rizafasha rizaba rireberera ibikorwa by’umupira w’amaguru mu bihugu bigize akarere ka CECAFA aribyo Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda iki cyicaro giherereyemo.
U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika gishyizwemo iki cyicaro ku rwego rwa Afurika nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.