News

Igihugu gito ariko gifite umutima wagutse wo kurinda Tujyane muri misiyo z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro

Mu mikorere yihariye ya FPR, hashyizweho urukiko rukorera mu mucyo, rusa cyane n’urwa Gacaca mu muco w’Abanyarwanda. Ababaga bakekwaho kwiba bazanwaga imbere bagahatwa ibibazo, ubwo hagakurikiraho iperereza kuri ibyo byaha.

U Rwanda rukunze gusobanurwa nk’igihugu gito mu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nyamara, ahanini biturutse ku mateka ya vuba aha, iyo bigeze ku birebana no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ibyo icyo gihugu cyitwa gito gikora biruta kure cyane iby’ibindi bihugu binafite ubunini bukubye ubw’icyo gihugu inshuro nyinshi.
Haramutse hatariho ibikorwa by’u Rwanda byo kubungabunga amahoro, isi yacukukamo imanga irusha ubunini ka gahugu kitwa gato. Ni uruhare rw’imiyoborere ku Isi ariko usanga rutazirikanwa uko byagakozwe.
Ariko iyo bitaba u Rwanda, ubu Repubulika ya Centrafrica (CAR) iba ihora mu makuru y’intambara, ubu ibihumbi byinshi by’abantu muri Sudani y’Epfo bari kuba badafite umutekano ariko babifata nk’ibisanzwe, ni kimwe na Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, intara ikubye u Rwanda incuro eshatu mu bunini, yari kuba iri mu maboko y’abahezanguni b’ibyihebe, ubu byakwiriye imishwaro bikaba biri kubundabunda mu majyepfo ya Afurika.
Haba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), cyangwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buuriweho n’Ibihugu bugamije kwimakaza amahoro muri Centrafrica (MINUSCA), uyu munsi u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu kugira abapolisi n’abasirikare benshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro.
Abanyarwanda bazanye umuco mushya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bufatanye bugamije gufasha abari mu bibazo. Abanyarwanda bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro baba hafi y’abaturage, bakabafasha mu mishinga y’iterambere, nko kubaka amashuri, ubuhinzi n’indi mirimo abo baturage bo mu gace Abanyarwanda baba bagiye kugaruramo amahoro.
Iyi mpinduka mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ifite imizi mu Rwanda, aho usanga ibikorwa byo kwicungira umutekano mu baturage, n’abandi barinda umutekano bafite intwaro, Ingabo z’Igihugu (RDF), zishobora kuboneka zikorana n’abaturage mu mishinga y’iterambere ryabo. Kimwe muri ibyo bikorwa ni Umuganda, igikorwa rusange ngarukakwezi aho abaturage bahurira hamwe kugira ngo basane ibikorwa remezo byabo kandi bakaganira ku ngingo zitandukanye z’ingenzi cyangwa ibibazo bihangayikishije abaturage. Ubu “Umuganda” ni ijambo riri kugenda riba ikimenyabose hirya no hino ku Isi, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho hari ibihugu byatangiye kuyoboka uwo muco.
Umurava w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku Isi, ufite imizi mu mateka ya vuba y’igihugu, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Isi yose yareberaga Abatutsi basaga miliyoni; abagabo, abagore n’abana bicwa. Ubu kurinda abaturage no gusigasira uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, atari mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi hose ku Isi, byashyizwe mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, kwiyemeza kubahiriza gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo Kurinda Umutekano (R2P) bivuze ko nta muntu n’umwe ku Isi ugomba kuvutswa umutekano cyangwa ngo yimwe ubuhungiro mu gihe ubuzima bwe buri mu kaga. Ubu u Rwanda rufite abasirikare basaga 4000 n’abapolisi basaga igihumbi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, by’umwihariko muri Centrafrica, Sudani y’Epfo na Mozambique – igikorwa gihambaye ku gihugu kingana n’u Rwanda, kandi kigira ingaruka zikomeye ku mibereho ya benshi hirya no hino ku Isi.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS