Rimwe umuntu yigeze kumbwira ko kugira igitekerezo ari ikintu kimwe, ariko kubyaza ikintu kinini mu gito ari ibindi bindi. Mu gihe imishinga igitangira ikunze kugusha amazuru itarengeje imyaka itanu, politiki za leta y’u Rwanda na gahunda zigamije gutera inkunga imishinga mito biri guhindura urwego rw’imikorere ku buryo bituma ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda baba umwihariko.
Dufite ubushabitsi nka Kanyana World Fashion yatangiye gukora kuva mu 2019 nyuma yo kuba mu cyiciro cya mbere cya Art-Rwanda-Ubuhanzi. Dufite kandi ubushabitsi nka RGF bwashibutse nk’imbuto z’amarushanwa atandukanye y’ubushabitsi no guhanga udushya, harimo n’ibihembo bya YouthConnekt mu 2018.
Leta y’u Rwanda ntiwema gushishikariza urubyiruko ubu rungana na 78% by’abaturage bayo bose, kujya mu byo kwihangira imirimo bakazanira sosiyete udushya.
Hariho urujya n’uruza runini rw’abashoramari bato bafite ibitekerezo bitangaje ariko urugendo ntirwari rwiza. Rimwe na rimwe, ibyo bishobora kubabuza kugira icyo bageraho.
Hari umubare munini w’urubyiruko ruri mu bikorwa bijyanye no kwihangira imirimo kandi ugasanga bafite ibitekerezo by’agahebuzo ariko ntibabashe kubyutsa umutwe. Rimwe na rimwe amahirwe ntabasekera.
Ubushakashatsi ku rwego rw’Isi bugaragaza ko imishinga myinshi mishya n’ubushabitsi bikunda kugusha amazuru bitarenze umutaru kuko ku myaka itanu imyinshi iba yamaze guhomba, kandi no ku Rwanda ni uko. N’ubwo abo banyarwanda bakiri bato bahanganye n’icyo kibazo gikomeye, biyemeje guhangana n’ibibazo bahura na byo no gutsinda ibipimo by’imibare. Nubwo ibi ari ukuri, ariko urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje guhindura ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Binyuze muri Gahunda yo Guteza Imbere ibyo Kwihangira Imirimo (EDP), yashyizwe mubikorwa n’ibigo bya leta bitandukanye, urubyiruko rwabashije kubona ibirufasha haba mu rwego rw’ikoranabuhanga n’urw’imari kugira ngo rushobore gukabya inzozi zarwo z’agahebuzo kandi rutsinde icyo cyari kimeze nk’itegeko ryo kunanirwa mu myaka itanu batangiye.
Twgiye tubona amarushanwa menshi y’urubyiruko yateguwe na Minisiteri zitandukanye ku hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Hanga PitchFest, YouthConnekt Awards, Youth-Led Organizations Hackathon, Ignite Rwanda, Cyber Stars, Art Rwanda, TVET Youth Challenge, n’abandi benshi, bahemba imishinga y’urubyiruko ihiga indi mu dushya igahabwa amafaranga yo gushora mu bushabitsi bwabo.
Nubwo bimeze bityo ariko, guterwa inkunga y’amafaranga ntibivuze ko iyo iba ari itike ihita ikugeza ku ntego z’ubushabitsi. Imishinga mishya igitangira iyo idashyigikiwe mu buryo buhoraho n’ubundi birangira ihombye ntaho iragera.
Ignace Turatsinze, uri mu bashinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Payingtone, wabaye uwa kabiri muri Hanga PitchFest 2022 kandi agahabwa 20000$, yagize ati “Tuzi ibigo byinshi byagiye bifunga imiryango hirya no hino ku Isi kandi bitabuze amafaranga, aha amafaranga si cyo kintu kigomba gushyirwa imbere. Icy’ingenzi ni ukuntu ushyira mu ngiro ibyo wiyemeje. Bisaba kwiga kandi ugahozaho.”
Nyuma yo kumenya ibi, leta yashyize ingufu mu bikorwa nka Hanga PitchFest n’ibindi, irenga ibyo gutanga amafaranga gusa ahubwo igera no ku gutanga ubujyanama na serivisi z’iterambere ry’ubushabitsi. Binyuze mu kongerera abantu ubushobozi n’ubumenyi bukenewe mu gutangiza no kwagura imishinga y’ubushabitsi, leta iri gukora ibishoboka ngo ba rwiyemezamirimo bakiri bato babone ibirenze amahirwe yo mu marushanwa gusa.
Peace Ndoli, uri mu bashinze Lifesten Health akanaba Umuyobozi Mukuru wayo, akaba yaranabaye uwa mbere mu irushanwa ndetse agahabwa ibihumbi 500000$, yagize ati “Kimwe mu by’ingenzi ukeneye nk’umushinga ugitangira kugira ngo ukure, ni ubujyanama kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane”. Bitewe n’ubujyanama no kongera ubumenyi, ubu Lifesten iri hafi kurenza ya myaka itanu.
Ubujyanama niyo ntangiriro rukumbi. EDP ifasha mu buryo bwo gutanga imisoro, amahirwe ari ku isoko, kubona ikoranabuhanga n’ibijyanye no guhanga udushya, n’umuco wo kwibona mu bikorwa byo kwihangira imirimo.
Mu kazi kanjye mkunda guhuriramo na ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nahuye n’umukobwa ukiri muto arambwira ati: “Nta gihe kuba rwiyemezamirimo byigeze byoroha nk’uko bimeze uyu munsi.”
Mu murongo w’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu 2035 no kugera ku rwego rw’igihugu gifite ubukungu buhagije mu 2050, nta gushidikanya ko ubushabitsi bugomba kuba urufunguzo rw’ingenzi mu kugabanya ubukene, guteza imbere imibereho myiza, gushyira imbaraga mu guhanga udushya n’impinduka mu bukungu.
Hamwe n’intego yo guhanga imirimo mishya igera ku 250 buri mwaka, ubu urubyiruko rushobora kwihangira imirimo ku nkunga ya leta muri gahunda zayo zitandukanye.