Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke barasabwa kuba abanyamuryango nyabo barushaho gukora ibikorwa bitezimbere Abanyarwanda kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo. Babisabwe mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016.
Mu kiganiro yagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere, Hon Musabeyezu yavuze ko bagomba kuba maso kandi bakamenya ko buri Munyarwanda ari uw’agaciro.
Ati “Biriya byabaye ejo bundi i Rubavu bishobora kutubaho, biriya byabaye ku wahoze ari meya wa Musanze bishobora kuba ku munyamuryango uwo ariwe wese.
Bivuga rero ko tugomba kuba maso, tugomba kuba abanyamuryango b’ukuri. Twebwe abanyamuryango ba FPR twagombye kumenya ko buri munyarwanda wese ari uwa gaciro.”
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yasabye abanyamuryango kandi gukunda umuryango wa FPR bakawukorera.
Guverineri Bosenibamwe akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango FPR inkotanyi yabasabye kugaragaza isura nziza y’umunyamuryango.
Ati “Twe kuba abanyamuryango b’akazuyazi, animations tube tuzihoreye dukore ibikorwa byiza bituma icyubahiro umukuru w’igihugu akwiriye na RPF byigaragaza mu baturage kubera ko ibyo baba bagenewe uko bayobowe, uko bacemurirwa ibibazo bimeze neza.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kubahiriza inshingano zabo barwanya akarengane ako ariko kose gakorerwa umuturage.
Tunezerwe Dan wo mu Murenge wa Busengo, avuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage gahunda zibakorerwa n’uburyo zibakorerwamo.
Ati “Tugiye kumanuka tujye mu midugudu, tubwire abaturage niba hari nk’inka igiye gutangwa, itangwe kuburyo bunonosoye, niba hari uwo batse akantu atubwire, kuko tutabigishije ngo tubishire ahagaragara akagari, n’imidugudu byacu birasubira inyuma.
Ibyo rero tugiye kubibigisha duhinduke tube abanyamuryango buzuye.”
Muri iyi nteko hanabereyemo umuhango wo gutora abayobozi ba komisiyo z’ubukungu n’imibereho myiza. Uwimana Catherine yatorewe kuyobora komisiyo y’imibereho myiza naho Niyonsenga Aime Francoise atorerwa kuyobora komisiyo y’ubukungu.