News

Ibibazo by’Afurika bizakemurwa n’Abanyafurika – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabwiye Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’Abambasaderi bo muri Afurika bitabiriye inama I Kigali ko Afurika igomba gukora ibyihutirwa ikikemurira ibibazo idategereje abaterankunga, yibutsa Abanyafurika kumva ko bashoboye nk’uko Abanyarwanda babishingiyeho bakaba bakomeje kwiteza imbere.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabwiye Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’Abambasaderi bo muri Afurika bitabiriye inama I Kigali ko Afurika igomba gukora ibyihutirwa ikikemurira ibibazo idategereje abaterankunga, yibutsa Abanyafurika kumva ko bashoboye nk’uko Abanyarwanda babishingiyeho bakaba bakomeje kwiteza imbere.

Ibi umukuru w’Igihugu yabivuze kuri iki cyumweru Umukuru w’Igihugu yayoboye ibiganiro ku mpinduka mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo muri AU baturutse mu bihugu 54.

Ni ibiganiro byibanze ku gushimangira ko Abanyafurika bagomba kumva ko bifitemo ubushobozi, nta wundi muterankunga bakwiye gutegaho amakiriro kandi ibihugu bigafatanya muri byose ku neza y’abaturage.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika kuyobora gahunda igamije gukora impinduka zikenewe muri AU, ayibagezaho muri Mutarama, bayifataho imyanzuro ndetse bamusaba gukurikirana uko izashyirwa mu bikorwa.

Ingingo zikomeye zigomba kuvugururwa zirimo kuba Afurika yavuga rumwe kandi ikabasha gukorana n’ibindi bice by’Isi, ibihugu bigize AU bigatera inkunga ibikorwa byayo mu buryo burambye nayo igatanga musaruro.

Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umwanya wo kugira ngo Abanyafurika bibaze ku kintu bari bategereje, aho bashobora gusanga aribo bitindije.

Yagize ati “Birababaje guhora tuvuga Afurika dufite ubu kandi tuzi neza aho twakabaye tugeze iyo tugira icyo dukora mu gihe cyahise. Muby’ukuri sinumva ko hari uwakwemera ko aha ariho dukwiye kuba. Aha siho dukwiye kuba turi, reka duhindure ibintu tugere ahatubereye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tugomba gutegereza ko hari undi uza kuduha amahoro, uburumbuke, ubwigenge n’agaciro. Ni twebwe ubwacu tugomba kwiha ibyo dukeneye byose. Ariko ndatekereza ubu noneho twiteguye kubikora.”

Impinduka zikenewe ngo si ibintu bizaza nk’ibitangaza nubwo urugendo ruri imbere ari rurerure kandi rushobora kuba rugoranye, ahubwo ibihugu bigomba gukorana uko AU ibihagarariye byose.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba hari abantu baza mu Rwanda bakarushima, ibyo barushimira bikwiye kuba urugero rw’ibishoboka n’ahandi.

Ati “U Rwanda mubona uyu munsi ntabwo rwavuye mu bitangaza, rwavuye mu gukora cyane twese dufatanyije, kandi byahereye mu kwicarana nk’igihugu, biyemeza kutazasubira mu icuraburindi.”

“Uko twari duhanganye no kubaka u Rwanda dufite uyu munsi, icya mbere cyari ukwivanamo kugenda ukicara hamwe ugategereza umuntu uzaturokora. Mu kubikora, byasabye kumva ko tugomba gukoresha uburyo dufite, haba ku butaka bwacu, ariko cyane cyane mu baturage bacu, mu mitwe yacu.”

Ikindi cyafashije Abanyarwanda ngo ni uguhindura imyumvire, “tukabanza kumva ko ibintu bishoboka aho kumva ko tutabishobora.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku musoro wa 0.2% ku bitumizwa mu mahanga uheruka kwemezwa nk’umusanzu w’ibihugu muri AU, avuga ko ari ikintu cyatuma uyu mugabane ubasha kwigenga ntukomeze gutegera amaboko abaterankunga.

Yasabye kandi izi ntumwa z’ibihugu ko nizisubira imuhira zigomba kugeza izi mpinduka ku baturage.

Yakomeje agira ati “Izi mpinduka ntabwo zijyanye n’icyo buri gihugu cyakora ukwacyo, ahubwo ni icyo twakora twese dufatanyije, ndetse n’icyo buri umwe yakorera undi kandi mu bumwe bwacu. Bamwe ni babyumva abandi bagasigara inyuma, igishoboka cyane ni uko twese tuzaguma ahantu hamwe.”

“Icya kabiri, Ingorane izo arizo zose zaba ziri imbere, ni ibintu bireba ubuzima bw’abaturage bacu. Ntabwo tumeze nk’abavuga Afurika bo bikuramo. Ni abana bacu, ni ababyeyi bacu, ni twebwe ubwacu.”

Aha yavugaga abaterankunga batagomba gukomeza kwiringirwa, kuko hari ubwo bashaka gukora bitandukanye n’uko ibihugu bishaka kandi aribyo bikurikirana ubuzima bw’abaturage.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gutera inkunga ibikorwa bya AU.

Yagize ati “Ikibazo cyo kwishakamo ubushobozi kirakomye cyane. Ntabwo ari ikintu cyapfuye kubaho ngo abakuru b’ibihugu bafate umwanzuro ku rwego rwabo”

Yanagarutse ku buryo imiryango y’uturere ikorana na Komisiyo ya AU, avuga ko hari gutekerezwa uko iyi komisiyo yahagararirwa mu miryango itandukanye y’uturere, kugira ngo uyu muryango urusheho gutanga umusaruro.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS