Ibirango

Ikiranga Umuryango FPR-INKOTANYI ni ibendera rigizwe n’amabara atatu ahagaze kandi akurikiranye atya: umutuku, umweru n’ubururu-juru.

Muri iri bendera handitsemo izi nyuguti zirabura kandi zikurikirana zitya : F mu mutuku, P mu mweru, na R mu bururu. Amabara y’iryo bendera asobanura ubwitange n’umurava byaranze intwari z’abana b’u Rwanda bemeye kumena amaraso yabo umutuku), demokarasi no gukorera mu mucyo (umweru) n’amahoro (ubururu).

Ikimenyetso cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kigizwe n’ibi bikurikira:

  • Ikiyaga n’imisozi y’icyatsi gitoshye

  • Izuba rirasa

  • Imigano ibiri isobetse

  • Intare

Ikiyaga n’imisozi y’icyatsi gitoshye  ni ikimenyetso cy’ubwiza bw’u Rwanda. Intare ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rurinzwe. Imigano ibiri isobetse ni ikimenyetso cy’ubwitange n’ubufatanye bw’abaruharaniye. Izuba rirashe ni ikimenyetso cy’amatwara mashya mu buyobozi Igihugu cyacu kizayoborwamo n’Umuryango FPR-INKOTANYI, yo rumuri rumurikira Abanyarwanda muri ayo matwara. Akarongo k’umuhondo kavuga icyizere kinini Abanyarwanda bafitiye iminsi iri imbere.