Kuva kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017 mu gihugu hose hatowe abakandida bazatorwamo uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ahagarariye Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ateganijwe ku wa 4 Kanama 2017.
Abakandida batowe ku rwego rw’Utugari nibo batowemo abakandida 2 bazahagararira Imirenge ku rwego rw’Uturere.
Amatora yakozwe ku rwego rw’Umurenge nyuma yo gukorwa ku rwego rw’Akagali.
Iki gikorwa ku biro by’itora byashyizweho ahantu hatandukanye mu Gihugu cyatangiye nyuma ya saa sita cyafashe amasaha agera kuri abiri gusa kandi kigenda neza nkuko byatangajwe n’ababishinzwe.
Ku Murenge wa Kacyiru abanyamuryango bahisemo bahisemo kongera guha amahirwe Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.
Abanyamuryango bavuga ko bifuje ko Perezida Paul Kagame yakomeza kubayobora kugirango asoze imigambi n’imishinga myiza yatangiye ifitiye Igihugu akamaro.
Ibi niko byagenze ku Murenge wa Kimihurura aho ijana ku ijana ry’amajwi yabatoye batoye Chairman Paul Kagame.
Ninako byagenze irenge myinshi aho twabashije kugera.
Nyakubahwa Wellars Gasamagera, Komiseri ushinzwe ibya politiki ari nawe warushinzwe iki gikorwa yavuze ko amatora yagenze neza mu Mirenge yose yakozwemo amatora nta mbogamizi.
Aya matora akazakomereza ku rwego rw’Akarere kuri uyu wa 3 Kamena 2017 nyuma amatora azakomereze ku rwego rw’Intara mbere yuko hatorwa umukandida ku rwego rw’Igihugu.