News

Yabaye isoko y’icyizere cy’ubuzima Uko gahunda ya ‘IDP Model Villages’ ikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage

Bwa mbere mu mateka y’Igihugu, Abanyarwanda banyuzwe no kuba bayobowe n’umutwe wa politiki ushyira mu ngiro ibyo uharanira.

Clenie Nyiramana ni umubyeyi w’abana batatu. Avuga ko urugendo rwo kuva aho yari atuye mu Mudugudu wa Abahuje mu Murenge wa Gisenyi, yimukira mu Mudugudu ugezweho wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu rwabaye intangiriro y’impinduka nziza mu buzima bwe.
Mbere Clenie Nyiramana yahoraga ahangayikiye amafaranga y’ubukode, ariko uyu munsi uko guhangayika kwe kwasimbuwe n’ituze n’ishema.
Ati “Ntabwo tugihangayikishwa n’aho kuba, mu byukuri, tugira ishema iyo buri munsi dutashye aho twita mu rugo.”
Urugo rushya rwa Nyiramana rukubiye mu mushinga mugari w’umudugudu wiswe Rugerero Model Village, ufite agaciro ka miliyari 18,4Frw. Wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Guverinoma. Watujwemo imiryango 120 ubwo habaga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29.
Uyu mudugudu ugizwe n’inzu zo guturamo, irerero, isoko rito, agakiriro, ikigo nderabuzima, ahakorerwa ubworozi bw’inkoko ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze. Ibintu byose Nyiramana yari akeneye mu buzima bwe, kuri ubu abigeraho byoroshye.

Inkuru ya Nyiramana ihuye neza n’iz’abandi benshi barimo Thonis Uwamurera, umubyeyi w’abana batatu, ufite imyaka 48. Yimuwe mu manegeka mu Gatsata, ajyanwa mu Mudugudu ugezweho wa Gikomero.
Uyu mugore avuga ko kuri ubu abayeho mu byishimo kuko yabonye inzu y’ibyumba bitatu n’ibindi byangombwa by’ingenzi.
Ati “Iyi ni inzu nahawe, ndashimira ubuyobozi, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, uhora buri gihe yita ku mibereho y’abakene n’abapfakazi.”
Ibi byishimo Uwamurera abisangiye n’umuturanyi we, Thomas Ndagijimana, umugabo ufite ubumuga uvuga ko mbere yo gutuzwa aha yahoraga asembera kuko nta nzu yagiraga.
Ati “Kugira ahantu wita mu rugo ni iby’ibanze mu buzima. Nta rufatiro rw’ubuzima uba ufite igihe udafite aho uba, iyi ni yo mpamvu nshima ubu bufasha twahawe na Perezida.”
Umuhate w’u Rwanda wo guharanira imibereho myiza y’abatishoboye urigaragaza binyuze muri gahunda y’amacumbi aciriritse. Icyerekezo cy’igihugu cya 2050, kigaragaza imiturire igezweho nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu, ni cyo cyasembuye ubu buryo bwo gutura hamwe buzwi nk’imidugudu. Kuva mu 2010 hamaze kubakwa imidugudu igezweho (IDP Model Villages) irenga 87, hagamijwe gutuza neza ababaga ahantu h’amanegeka, bakajyanwa mu nzu nziza.
Iyi gahunda ya IDP Model Village yashyizweho hagamijwe guteza imbere uburyo bw’imiturire myiza mu bice by’icyaro. Mu 2016 iyi gahunda yaraguwe igezwa no ku batuye mu mijyi hirya no hino mu turere 30 tw’u Rwanda. Byageze mu 2024, ubu bwoko bw’imidugudu bwaragejejwe muri buri karere, ari nako bufasha mu kubona amacumbi abarirwa mu bihumbi.
Kuri ubu, ubu bwoko bw’imidugudu buri mu turere twose 30, burangwa n’imyubakire yemejwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’Imiturire. Mu gutuzwa muri iyi midugudu hibandwa ku miryango ituye mu manegeka ndetse n’ibayeho mu bukene.
Iyi midugudu ifasha abayituye kugera kuri serivisi z’ibanze mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza, ibikorwa remezo, amahirwe mu by’ubukungu, ibintu byose bigira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu ku baturage baba mu byaro no mu nkengero z’imijyi.

Imihanda myiza iba yubatse muri iyi midugudu, ahantu ho kwisanzurira, ibigega by’amazi, amarerero afatanye n’ibyumba by’amashuri, ibikoni n’ibyumba by’inama ni ikindi kimenyetso cy’ibikorwa remezo bihurijwe hamwe muri iyi midugudu.
Ibikorwa remezo by’imikino nk’ibibuga bya Baskeball na Volleyball ndetse bifite n’aho kwicara hasa nk’aho muri stade, imishinga y’ubworozi, byongera ibijyanye n’imibereho myiza y’abatuye iyi midugudu.
Gahunda ya IDP Model Village ni urugero rw’imiturire myiza igezweho, ndetse ikaba isomo rikomeye ku bari mu rwego rw’abikorera bafite intego yo kwerekeza amaso ku isoko ry’amacumbi aciriritse.
Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ni yo itanga amacumbi menshi binyuze muri iyi gahunda ya IDP Model Village. Kwagura iyi gahunda ngo igere kuri benshi ndetse no kuyinjizamo abari mu rwego rw’abikorera, hashyirwaho uburyo bwa nkunganire, hari amahirwe ko byakongera ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye no kubona amacumbi akenewe.
Iyi gahunda y’u Rwanda ya IDP Model Village ntabwo ifasha abantu kubona amacumbi gusa, ahubwo inashimangra iterambere ry’abaturage, kandi nta n’umwe usigajwe inyuma mu rugendo rw’igihugu rugana ku mpinduka n’iterambere.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS