Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Mata 2022, kuri Kigali Arena mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habereye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Kuri gahunda y’inama hari ingingo zikurikira:
- Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI ritangiza inama.
- Kugezwaho Raporo y’ibikorwa kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri Werurwe 2022 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023 by’Umuryango FPR-INKOTANYI.
- Kugezwaho Raporo y’Ubugenzuzi bwakozwe na Komite Ngenzuzi ku mikorere y’Inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Imikoreshereze y’Umutungo wayo mu myaka ya 2019-2020 na 2020-2021.
- Kugezwaho ibiganiro ku ngingo zikurikira:
- Ubukungu muri ibi bihe bya Covid-19.
- Imibereho myiza y’umuturage mu iterambere twifuza.
5. Kwemeza Imyanzuro y’Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI.
6.Ijambo rya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI risoza inama.
Mu ijambo ritangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yashimiye abitabiriye inama by’umwihariko Intumwa zaturutse mu Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu, Abikorera, Urubyiruko n’abandi bitabiriye iyi Nama Nkuru.
Chairman yashimiye Abanyarwanda uruhare bagize mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19, aboneraho no kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n’icyo cyorezo.
Yashimye ibyagezweho n’Umuryango FPR-INKOTANYI, yibutsa Abayobozi ko Abanyarwanda babagiriye ikizere babatora, akaba ari inshingano Abayobozi bafite ngo imibereho y’Abanyarwanda ikomeze gutera imbere. Yibukije ko uyu ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo twiyemeje gukorera Igihugu cyacu tureba aho cyavuye, aho kigeze, gufata ingamba zo kwiyubaka hagamijwe kwihutisha amajyambere y’Igihugu, guhangana n’ibibazo byose bishobora kuvuka binyuze mu kwishakamo ibisubizo no gukosora aho twagaragaje intege nke hagaragazwa imbogamizi zabiteye kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.
Yashimangiye ko Umuryango FPR- INKOTANYI ufite intego y’ingenzi yo kwihutisha amajyambere mu Gihugu kugira ngo uhindure ubuzima bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR INKOTANYI:
- Bemeje raporo y’ibikorwa byagezweho kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri Werurwe 2022 na gahunda y’ibikorwa 2022-2023 by’Umuryango FPR-INKOTANYI, bashishikariza buri wese kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
- Bemeje raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Komite Ngenzuzi ku mikorere y’inzego z’Umuryango RPF INKOTANYI n’imikoreshereze y’umutungo wayo mu myaka ya 2019-2020 na 2020-2021, biyemeza kunoza no gukosora ahagaragaye ibitaragenze neza.
- Abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bamaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama bafashe imyanzuro ikurikira:
- Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo (home grown solutions).
- Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.
- Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.
- Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).
- Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.
- Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.
- Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.
- Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.
- Gukomeza gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.
- Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.
- Kongerera ubushobozi inzego z’ibanze kugira ngo zirusheho kunoza ibyo zikora ndetse no gushyira umuturage ku isonga.