News

IMYANZURO Y’INAMA NKURU Y’URUGAGA RW’URUBYIRUKO RUSHAMIKIYE KU MURYANGO FPR-INKOTANYI YO KUWA 26 UGUSHYINGO 2017

None kuwa 26 Ugushyingo 2017 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI kiri i Rusororo, mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo hateraniye inama nkuru y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI ifite insanganyamatsiko igira iti: RUBYIRUKO DUHARANIRE KWIGIRA, DUKOMEZE KUBAKA IGIHUGU CYACU.

None kuwa 26 Ugushyingo 2017 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI kiri i Rusororo, mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo hateraniye inama nkuru y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI ifite insanganyamatsiko igira iti: RUBYIRUKO DUHARANIRE KWIGIRA, DUKOMEZE KUBAKA IGIHUGU CYACU.

Iyi nama nkuru yahuje abayobozi b’Urugaga rw’urubyiruko kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umurenge, abahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi z’Umuryango kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Karere, abahagarariye Inama y’Igihugu y’urubyiruko,ba perezida ba task force n’abayobozi b’abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’urubyiruko rukora mu nzego zitandukanye b’abanyamuryango.

Iyi nama nkuru kandi yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko  rwo mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye urubyiruko mu mitwe ya politiki y’inshuti z’Umuryango mu bihugu bitandukanye birimo: Congo Brazavil, Djibouti, Tanzania,Ethiopia na Angola.

Urubyiruko rwishimiye ibyagezweho mu myaka mirongo itatu (30) Umuryango umaze uvutse n’uruhare wagize mu miyoborere myiza u Rwanda rufite kugeza ubu.

Afungura inama nkuru ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI, yagejeje kubitabiriye iyi nama nkuru, Indamutso ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Mu butumwa bwe,yasabye urubyiruko kutibagirwa aho twavuye n’icyo turi cyo, abasaba gushyira hamwe, kugira intego, kwitanga bidasubira inyuma, kwirinda kurengwa, kutavunisha abandi no kudatatira igihango cyo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.

Mu gukomeza guhamya intego yo kuba abarinzi b’ibyagezweho, n’ibizagerwaho mu myaka iri imbere, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI kandi yasabye urubyiruko guharanira kuba beza mu mitekerereze no mu bikorwa, bakagira icyerekezo, bakirinda  umuco mubi wo Kwirara no kwiyandarika.  

Abitabiriye iyi nama nkuru bahawe ibiganiro bikurikira:

  • Uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kwibohora;
  • Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Umuryango FPR-INKOTANYI n’u Rwanda twifuza.
  • Ibikorwa byagezweho n’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI mu myaka ibiri ishize (2015-2017) n’ibiteganyijwe kuzakorwa muri iyi myaka ibiri iri imbere (2017-2019).

Nyuma yo guhabwa ibyo biganiro bakabyunguranaho ibitekerezo, abitabiriye inama nkuru twafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Kugira uruhare mu gusesengura ibibazo Igihugu gifite no kubishakira ibisubizo (umwanda k’umubiri n’aho abantu batuye, imirire mibi, ihohoterwa iryo ariryo ryose, n’ibindi);
  2. Kugira imyitwarire myiza ku rwego ntagereranywa hirindwa ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe n’indi myitwarire idakwiye urubyiruko rw’u Rwanda;
  3. Kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu, kukitangira no kudatezuka ku nshingano;
  4. Kurangwa n’imikorere yuzuzanya, guharanira ineza y’abanyarwanda no kudatinya guharanira icyiza mu buzima bwa buri munsi ;
  5. Kurangwa no kudatezuka ku  mahame y’Umuryango FPR-INKOTANYI no gukomeza umurage duhabwa na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango.
  6. Kwicisha bugufi, kubaha, kwiyubaha no gushyira imbere inyungu rusange;
  7. Gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenocide n’ubuhezanguni;
  8. Gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere;
  9. Kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda;
  10. Kugira umuco wo kwizigamira , gucunga neza bike bafite no gukoresha impano zabo bigamije kongera imirimo;
  11. Gusigasira ibyagezweho, gukomeza guhanga ibishya duha agaciro iby’Iwacu no kudatwarwa n’iby’ ahandi mu kubaka u Rwanda twifuza.
  12. Kugira gahunda z’ibikorwa n’ingamba zinoze mu byo bakora; 
  13. Gukomeza kwerekana isura nziza y’u Rwanda no guhangana (Kunyomoza) n’abarwanya ibyo u Rwanda rushaka kugeraho binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga
  14. Inama nkuru yashimye ibyagezweho n’Urugaga rw’urubyiruko mu myaka ibiri ishize (2015-2017) inemeza ibizibandwaho mu myaka ibiri iri imbere (2017-2019).

Muri iyi nama nkuru kandi urubyiruko rwatoye abazaruhagararira mu matora ya komite nyobozi (NEC) bahagarariye urubyiruko ari bo:

  • UWANYIRIGIRA Clarisse
  • KWIZERA Christelle
  • NYIRANZEYIMANA Josephine
  • HABIMANA Alexis
  • UWAMARIYA Assoumpta
  • NGANGURE Dianna
  • TWAGIRAYEZU Gaspard
  • NDAYISHIMIYE Alain
  • IGABE Edmond
  • NSABIMANA J MV
  • NIYITANGA Irené
  • KANGWAYIRE Ingride
  • BUTERA David
  • CYIZA R Keneth
  • ARUSHA Joel
  • TUYISHIME Adrien
  • MUGABEKAZI Grace
  • RURANGWA Amanda
  • MUGANZA Julianna
  • NIYIGENA Jean de Dieu

Asoza Inama nkuru, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’urubyiruko yashimiye Chairman w’Umuryango uburyo adahwema kugira inama urubyiruko no kuruha  urubuga rwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.

Yashimiye kandi urubyiruko ruri mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda no hanze yarwo uburyo bitabiriye ubutumire, anabasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere no kubaka  u Rwanda na Afurika twifuza.

Yijeje ko urubyiruko rugiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, guhanga ibishya, kutirara, kutiyandarika ndetse no kuba urubyiruko rufite icyerekezo.

Bikorewe I Rusororo kuwa 26 Ugushyingo 2017

BARIMUYABO Jean Claude

Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku

Muryango FPR-INKOTANYI

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS