News

Inteko rusange y’Umuryango RPF Remera yungutse abanyamuryango bashya 242

Mu Murenge wa Remera ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutarama kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanaga hahuriye abayoboke b’Umuryango FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bitatu n’ijana bari bahuriye mu nteko rusange.

Mu Murenge wa Remera ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutarama kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanaga hahuriye abayoboke b’Umuryango FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bitatu n’ijana bari bahuriye mu nteko rusange.

Iyi nteko ahanini yaranzwe n’indirimbo zivuga byinshi FPR Inkotanyi imaze kugeza ku banyamuryango bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange haba n’igikorwa cyo kumurika ibyagezweho n’abanyamuryango batandukanye. 

Kuri uyu munsi kandi Inteko rusange yo mu Murenge wa Remera ikaba yarungutse indetse inarahiza abanyamuryango bashya 242.

 Mur’iki gikorwa kandi, abitabiriye iyi nteko baganirijwe ku mateka y’Umuryango RPF ndetse n’amahame awugenga, iki kiganiro kikaba cyaratanzwe n’uhagarariye (Chairperson) Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Bwana Fidele Ndayisaba usanzwe ari n’umuryango ubarizwa mu Murenge wa Remera.

Muri iki kiganiro yagaragaje ko FPR Inkotanyi yabayeho kugirango isubize Umunyarwanda agaciro yambuwe n’ingoma zabayeho nyuma y’ubukoloni zaranzwe no gucamo Abanyarwanda ibice byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994. Yasobanuye ko nyuma yo kugera kuri iyi ntego no gucyura abari barahejejwe ishyanga ubu umuryango ushishikajwe no guteza imbere Abanyarwanda hashingiwe kuri manifesto z’Umuryango FPR Inkotanyi.

Chairperson w’Umuryango ku rwego rw’Umurenge wa Remera Muberabirori Prosper yagarutse ku bikorwa Umuryango wagezeho n’ibiteganywa gukorwa umwaka utaha.

Kuri uyu munsi kandi abanyamuryango baremeye umuturage witwa Nyirakamondo bamumusanira inzu. Umugoroba w’ababyeyi wamuritse ibikorwa bagezeho ndetse baha ibiseke bagenzi babo bari gutoza muri imwe mu midugudu 3 ya Kinyinya. Uyu munsi kandi waranzwe n’ubusabane bw’abanyamuryango

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS