Kuri uyu wa 21 Kanama 2016 mu Karere ka Gatsibo hakozwe inteko y’Umuryango ku rwego rw’Akarere yitabirwa n’abanyamuryango 427 baturutse mu byiciro by’inzego z’umuryango kuva ku rwego rw’Udugudu kugera ku Karere ndetse n’abayobozi mu byiciro byihariye by’inzego z’umuryango.
Iyi nteko kandi yanitabiriwe n’intumwa z’intara na Technical Team ku rwego rw’igihugu yaje irangajwe imbere na Nyakubahwa Sebuhoro Celestin.
Mu byaganiriwe muri iyi Nteko harimo ibikorwa byagezweho n’Umuryango mu mwaka wa 2015-2016 n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2016-2017.
Hanasuzumwe kandi uko imihigo yeshejwe mu mwaka wa 2015-2016 hanamurikwa imihigo y’Akarere ya 2016-2017.
Abitabiriwe inama banamurikiwe igishushanyo mbonera cy’Umushinga w’inyubako y’Umuryango n’uburyo buteganyijwe kugira ngo izashobore kubakwa.
Muri iyi nama kandi hanabaye amatora agamije kuzuza inzego zitari zuzuye ku Karere maze Kantengwa Mary atorerwa kuba Komiseri w’imibereho myiza, Nakunda Jolly atorerwa kuba Komiseri ushinzwe ubukungu mu gihe Kansime Flavia yatorewe umwanaya wa Komiseri w’Urubyiruko. Inama yayobowe na Chairman w’Umuryango ku Karere Bwana Gasana Richard.