Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu iteye gutya
Kongere ya FPR-Inkotanyi
Inama ya Biro Politiki
Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu
I. Inshingano za Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Inshingano nyamukuru za Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni izi zikurikira:
Gushyiraho ndetse no guhindura Itegeko Nshinga n’izindi nyandiko z’amategeko ziyobora Umuryango FPR-Inkotanyi
Kwemeza umurongo wa politiki wa FPR-Inkotanyi
Kwemeza ingengo y’imari y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Gushyiraho igenabikorwa ry’Umuryango FPR-Inkotanyi
Kwemeza raporo y’ibikorwa ndetse na raporo igaragaraza uko umutungo ukoreshwa
Gusuzuma no gukurikirana ibikorwa n’imikorere y’izindi nzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi
Gukora Komite Nyobozi, Komite Ishinzwe Imyitwarire ndetse n’Urwego rw’Ubugenzuzi ku rwego rw’Igihugu
Gusuzuma, kwemeza, kuvugurura no kwanga ibyemezo byafashwe n’izindi nzego
Gushyiraho komite zishinzwe kugenzura no gusesengura ibikorwa
Gutora no kwemeza abakandida ba FPR-Inkotanyi batanzwe na Biro Politiki mu matora yo ku rwego rw’Igihugu
Gufata ibyemezo ku bijyanye n’imyitwarire y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu
Gufata ibyemezo ku bijyanye na raporo ndetse n’ubugenzuzi
Kwiga no kwemeza imikoranire hagati ya FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka
II. Inshingano za Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Inshingano nyamukuru za Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu ni izi zikurikira:
Kugenzura porogaramu ya politiki, ibikorwa ndetse n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, no ku rwego rw’Igihugu
Kugenzura imikorere n’imyitwarire y’Abanyamuryango
Gufata imyanzuro y’agateganyo ku bayobozi ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, no ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali
Gutegura igenamigambi ry’igihe runaka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi
Kugenzura ingengo y’imari y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Kugenzura raporo z’imikoreshereze y’umutungo
Kugena abakandika baziyamamaza ku myanya y’ubuyobozi mu nzego za Leta
Kugenzura, kwemeza, kuvugurura no kwanga ibyemezo byafashwe n’inzego ziyishamikiyeho
Kwemeza Abanyamuryango bashyizweho muri Komite Nyobozi
Kugenzura imikorere y’Umuryango FPR-Inkotanyi no gushyiraho urwego rw’Umugenzuzi kugira ngo akomeze izi nshingano
Kwakira no gusuzuma raporo z’Ubugenzuzi bwa FPR-Inkotanyi
Gufata inshingano za Kongere ya FPR-Inkotanyi mu gihe itashoboye guterana
III. Inshingano za Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Inshingano nyamukuru za Komite Nyobozi mu nzego zose, ni izi zikurikira:
Gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Rusange, Biro Politiki ndetse na Kongere ya FPR-Inkotanyi
Gukurikirana ibikorwa bya FPR-Inkotanyi kuri buri rwego
Kuyobora no kugenzura ibikorwa n’imikorere ya buri rwego
Gutegura igenamigambi ry’Inama Rusange, Biro Politiki, na Kongere
Kugenzura umusaruro w’abayobozi ku nzego zose no gufata ibyemezo by’igihe gito ku bayobozi batuzuza inshingano zabo
Gushyiraho abayobozi b’igihe gito basimbura abavuye mu nshingano kubera impamvu zitandukanye
Gushaka abakozi
Gutegura no gutangaza raporo ku Nama Rusange, Biro Politiki ndetse na Kongere ya FPR-Inkotanyi; by’umwihariko, Komite Nyobozi igomba gutegura ingengo y’imari na raporo z’ishyirwa mu bikorwa.
Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu igira abayobozi bitwa Abakomiseri.
Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’intara kugera ku rwego rw’umudugudu
Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali iteye gutya:
Inama Rusange
Komite Nyobozi
+250 788 305 814
+250 789 141 444
+250 788 402 615