Ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, u Rwanda rwagaragaje ubushake bufatika mu myaka 30 ishize, mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibibazo biritera.
Ibi byashobotse kuko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije no guhangana n’iyangirika ry’ikirere, bigashyirwa imbere muri gahunda n’imigambi by’igihugu.
Ni iyihe Si turi kubaka cyangwa se, nk’u Rwanda, ni ikihe gihugu twifuza kuzaraga abana bacu? Ubuyobozi bwacu bufite igisubizo gikwiriye, gikubiye mu ntego yo kuba igihugu gihangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere ndetse no kubaka ubukungu butangiza ikirere, ibigomba kugerwaho mu 2050.
Guverinoma iyobowe na Perezida Kagame ntiyigeze itinya gufata ibyemezo bikomeye bigamije gufasha u Rwanda kurengera ibidukikije.
Imwe mu ngamba za mbere zikomeye zafashwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu buryo burambye, ni uguhagarika ikoreshwa ry’amasashi, icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2008, kigatuma Isi ibona ko bishoboka, yewe igatangira no kwigira ku Rwanda.
Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye kuko ikoreshwa ry’amasashi ryari ikintu kimenyerewe cyane mu buzima bw’abaturage, aho bazifashishaga mu guhaha, gutwara ibiribwa n’ibindi byinshi.
Byongeye kandi, abacuruzi n’abandi bakoreshaga amasashi mu buzima bwa buri munsi, bagizweho ingaruka n’iki cyemezo.
Gusa ubuyobozi bwiza, binyuze mu bukangurambaga bwakozwe neza kandi bugakorwa mu gihe gikwiriye, bwabashije kumvisha abaturage inyungu zizazanwa n’icyo cyemezo.
Nyuma gato, ibisubizo bigamije kubona ibisimbura amasashi byatangiye kuboneka, byinjira mu buzima bw’abaturage.
Kugeza ubu ntawe ukumbuye ikoreshwa ry’amasashi. Ariko si ibyo gusa kuko isuku igaragara ahahurira abantu benshi yivugira, ndetse ikaba yarakiriwe neza n’abaturage.
Ibyo bikorwa byanajyanye n’ibindi bitandukanye nk’Umuganda ukorwa buri kwezi, aho Abanyarwanda bisukurira aho batuye, imyanda bakayishyira ahabugenewe ndetse by’umwihariko ku bidukikije, bagatera ibiti. Undi musanzu w’inzego z’ibanze, nko gushyiraho Icyanya cya Nyandungu Eco-Park, ibyagize ingaruka nziza mu kuzamura ireme ry’ubuzima bwacu.
Guverinoma y’u Rwanda kandi iracyakomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kurengera ibidukikije. Mu zizwi cyane harimo nko gushishikariza abantu benshi kugura imodoka zikoresha amashanyarazi, cyangwa izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid), tutibagiwe abakoresha moto.
Imisoro yakuweho ku modoka zikoresha amashanyarazi, bitandukanye n’izikoresha lisansi. Kubera izi ngamba kandi, ubu turi kubona imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) ndetse n’izikoresha amashanyarazi gusa, zirushaho kwiyongera mu mihanda yacu. Abashora imari mu gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bashishikarizwa kuzana bisi zikoresha amashanyarazi. Mu gihe gito kiri imbere, umwuka duhumeka uzarushaho gucya, bityo kuwuhumeka bibe byiza kurushaho.
Ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bifite gahunda yo kubaho mu Isi itarangwamo umwuka wangiza ikirere.
Mu 2020, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyatanze gahunda ikubiyemo ibikorwa bizatuma rugera ku ntego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030, ungana na toni miliyoni 4,6 za Co2.
Mu Nama ya 26 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Ihindagurika ry’Ikirere yabereye i Glasgow, mu Ugushyingo kwakurikiyeho, u Rwanda rwashyizeho intego yo kuba igihugu kitazaba cyohereza mu kirere umwuka ucyangiza, bitarenze mu 2050.
Ibyo ni bimwe mu bikorwa byerekana ibyo igihugu cyacu cyiteguye gukora, nk’uruhare rwacyo mu kubaka ahazaza heza hatari ku Rwanda gusa, ahubwo no ku Isi yose.
Nk’uko biri mu murongo w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ahari ikibazo, buri gihe igisubizo kiba kigomba kuboneka.