News

Ku nshuro ya mbere Inama ihuza ibihugu by’Afurika yatangiye imirimo yayo i Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 mu Rwanda hatangiye inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Afurika. Ni ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwabaho iyi nama izahuza abanyacyubahiro barimo n’abakuru b’Ibihugu bagera kuri 50.

Ku munsi wa mbere kuri uyu wa 10-11 Nyakanga, habaye inama yahuje Abambasaderi 32 bahagarariye ibihugu byabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, imiryango iyishamikiyeho n’abayobozi ba Komisiyo ya AU n’akanama gahoraho ka AU, Permanent Representatives Committee (PRC).

Mu ijambo yavuze atangiza iyi nama, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, yasabye ko ibihugu byose bifatanya mu kubaka icyerekezo 2063, kigashyigikirwa n’inzego zose muri Afurika.

Gahunda y’icyerekezo 2063 ni igitekerezo cy’Abanyafurika cyo kwiteza imbere ubwabo batarindiriye gusabiriza no gutegereza inkunga zo kwiteza imbere. Yemejwe mu nama ya 24 ya AU y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye i Addis Ababa, Ethiopia mu 2015.

Zuma yavuze ko ibihugu byose bigomba gukorera hamwe kugirango iki cyemezo kizagere ku ntego zacyo zo gukorera hamwe kw’ibihugu bya Afurika, bikareka kuba nyamwigendaho ahubwo bigaharanira guteza imbere umugabane muri rusange.

Mu magambo ye Madamu Zuma yagize ati “Tugomba gukomeza kureba izi ngamba nziza turebeye mu cyerekezo cyo gufatanya nk’Abanyafurika, tukubaka Afurika yunze ubumwe y’abaturage, umugabane wishyize hamwe, utekanye kandi w’uburumbuke, ubasha guhagarara bihamye ku Isi muri rusange.”

Yagaragaje ko inyungu Abanyafurika bakura mu kwishyira hamwe no koroshya ubucuruzi, atanga urugero ku mahirwe mu burezi n’umurimo abana ba Afurika bahomba kuko ibihugu bidakorera hamwe.

Yagize ati “Iyaba ibihugu byinshi byarasinye amasezerano ya Arusha ku bijyanye no koroherezanya kwiga muri za Kaminuza nkuko Afurika y’Iburasirazuba yabikoze, twatanga amahirwe menshi ku rubyiruko rwa Afurika rwose rukabasha kuminuriza aho rwifuza kandi rugakorera akazi aho rwifuza kuri uyu mugabane.”

Mu bishya bizagarara muri iyi nama harimo gutangiza ku nshuro ya mbere pasiporo Nyafurika izamurikirwa abakuru b’ibihugu, bikaba biri muri gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi muri Afurika no guhuza imbaraga muri gahunda zihindura imibereho y’Abanyafurika mu myaka 50 iri imbere.

Zuma yavuze ko Afurika nikomeza uyu muvuduko, bizatanga urubuga rwiza ku bucuruzi, abahinzi, ba rwiyemezamirimo, ishoramari mu guhanga udushya, gukorana ubucuruzi no kubaka ibigo by’umwimerere Nyafurika.

Yashimangiye ubufatanye Afurika imaze kugeraho binyuze mu kugarura amahoro ahari intambara, gufashanya no guharanira imigendekere myiza y’amatora himakazwa demokarasi.

Iyi nama ni umwanya wo gutekereza no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2063 cya Afurika gishyize imbere kubaka ubushobozi mu baturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore, gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe kandi bugamije ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo, demokarasi n’imiyoborere igamije iterambere, guharanira amahoro, kwishyira hamwe kw’ibihugu no koroshya ubuhahirane.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS