Ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda n’isnhuti z’u Rwanada zisaga ibihumbi bibiri zari zateraniye mu mujyi wa wa San Fransisco ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeli 2016 mu munsi wahariwe kuzirikana umuco Nyarwanda (Rwanda Cultural Day), Chairman w’Umuryango Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko ntawuzigera atuma Abanyarwanda bigera batezuka ku nshingano nyamukuru bihaye ariyo kubaka iterambere rishingiye ku bumwe.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ukuntu hari abadashyigikiye iterambere ry’u Rwanda bagakora ibishoboka byose ngo rusubire inyuma. Ariko akavuga ko ibyo abo bantu bakora byose bituma u Rwanda rurushaho kugira imbaraga, rukarushaho gutera imbere.
Yatanze urugero rw’umugwegwe agaragaza ukuntu ubyara ibiziriko bikomeye nyamara babanje kuwuhondagura bakoresheje inyundo cyangwa ibiti. Ibyo abigereranya n’u Rwanda.
Yagize ati “Uko urushaho guhondagura u Rwanda, ikivamo ni abaturage bafite imbaraga, baharanira gukora kurushaho.”
Chairman kandi yagarutse ku kiganiro yatanze muri Kaminuza ya Yale ibarizwa muri Amerika tariki 20 Nzeri 2016, ikiganiro cyibanze kukwibutsa abakunze kwigisha u Rwanda n’Afurika uko bakwiye gukora politiki yabo ko bakwiye kureba ibibaeba maze bakanareka Abanayafurika bakihitiramo ibibakwiye anongeraho ko kubibibutsa nta kibazo abibonamo.
Yagize ati “Ni ikihe kibazo kubwira abantu kwita ku bibareba, numva twese twagakwiye kuba twita ku bitureba (kuruta uko duhangayikishwa n’iby’abandi).”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barajwe ishinga no kubaka igihugu cyabo. Ariko ugasanga hari ababereyeho gushaka kumenya icyo Abanyarwanda bakeneye kurusha ba nyirubwite.
Yavuze ko bene abo ari bo usanga bakora lisiti y’ibintu bifuza ko Abanyarwanda bakurikiza n’ibyo badakwiye gukurikiza batitaye ku cyo ba nyirubwite babitekerezaho.