News

Ntitwatera imbere tudafatanyije – Chairman

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 24 yo Kwibohora yabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 24 yo Kwibohora yabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.

Umurenge wa Rongi ugizwe n’ibice byahoze ari Komini Nyakabanda na Nyabikenke. Hagati ya 1997-1999, aka gace kibasiwe n’abacengezi biganjemo abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage ba Rongi bavuga ko abo bacengezi babaga mu ishyamba rya Busaga, ari naho baturukaga bagabye ibitero ngo baje bavuga ko ari imfubyi za Perezida Juvenal Habyarimana, baje kumuhorera. Abaturage banze gufatanya na bo inzu zabo zaratwitswe.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye abaturage bo muri aka gace bagaragaje bahashya abo bacengezi, asaba ko babukomeza mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Yagize ati “Uko twafatanyije kwibohora icyo gihe n’ubu niko dukwiriye gufatanya mu rugamba rushya rwo gutera imbere. Ibyo rero urumva ko bihuza amateka ya kera mabi. Ibikorwa byo kwibohora byabaye byiza, byabaye intangiriro y’urugendo rw’igihugu cyacu cyiza tuganamo kugira ngo twubake igihugu giteye imbere.”

Yakomeje agira ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora, n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, niko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”

Ati “Habaye amateka mabi ariko ni amateka yacu ntabwo twayahunga. Turayibuka noneho tukayavanamo gushaka kubaka andi mateka mashya, amabi tukayasiga inyuma akajyana n’ibyahise […] bituviremo isomo twiyubake, twubake igihugu cyacu tube abantu dukwiriye kuba bo, twubake u Rwanda rutubereye.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko kuba ingabo z’igihugu zarafatanyije n’abaturage kugarura ituze mu gihugu, byatumye na nyuma yo kwibohora zikomeza ibikorwa by’iterambere zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Twasanze ubufatanye n’izindi nzego butuma dukoresha bike muri byinshi, ibikorwa bikihuta, bigatwara amafaranga make kandi bikozwe neza. Ingabo z’u Rwanda zikwijeje ko zizakomeza gufatanya n’abanyarwanda mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu nk’uko mwabidutoje.”

Mbere yo kugeza impanuro ku bihumbi byari byakoraniye ku kibuga cya Ndiza, yabanje gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango ijana itishoboye yari ituye mu manegeka.

Uwo mudugudu ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu

Ku mugoroba w’uwo munsi kandi Chairman yifatanyije n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu birori byo kwishimira isabukuru ya 24 yo Kwibohora maze ahanura urubyiruko arwibutsa ko ko iterambere igihugu kimaze kugeraho kirikesha ubwitange no gukorana umurava by’abitangiye urugamba rwo kukibohora rwaguyemo benshi, arusaba gukomeza kurisigasira.

Yagize ati “Ntimuzibagirwe na rimwe ko aho turi uyu munsi ari umusaruro wo gukorana imbaraga, ubwitange n’abantu batakaje ubuzima bwabo. Ahazaza hari mu biganza byanyu kandi nimwemera gusubira inyuma, amateka ntazigera abababarira.”

Ku munsi wo kwibohora, Abanyarwanda bazirikana ubwo ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside mu 1994 zigashyiraho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ica akarengane, ivangura n’irondamoko mu gihugu, ishyira imbere urugamba rw’iterambere.

Uru rugamba rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, itariki yanditse ku mitima y’Abanyarwanda kuko ari wo munsi hatangiye urugendo ruganisha ku iterambere n’umudendezo igihugu gifite ubu.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda ruvugwamo byinshi ariko ibigarukwaho na benshi ni ubutwari, umurava no kudasubira inyuma byaranze ingabo za RPA, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda amahanga arebera. Urwo rugamba rwayobowe n’abiganjemo urubyiruko ku isonga hari Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame rwanze guhera ishyanga no kuba insina ngufi ahubwo rutitaye ku nzira y’inzitane rwanyuragamo, ruhara ubuzima bwarwo ngo igihugu gitekane.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS