News

Nyabihu: Chairman wa RPF yijeje kuzahindura ubukene amateka

Umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, kuwa gatatu yabwiye abatutage b’Akarere ka Nyabihu ko guverinoma ye izahindura ubukene amateka natorerwa kongera kuyobora igihugu.

Umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, kuwa gatatu yabwiye abatutage b’Akarere ka Nyabihu ko guverinoma ye izahindura ubukene amateka natorerwa kongera kuyobora igihugu.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza yagiriye muri aka karere, Chairman wa RPF yavuze ko ubufatanye no gukorera hamwe ari ingenzi mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rwifuza. 

Yagize ati: “Nidukomeza gufatanya no gukorera hamwe ntacyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo.” 

Yijeje ko nibamugirira icyizere mu matora yo kuwa 4 Kanama, azakomeza kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri n’amavuriro.

Yavuze ko guverinoma ye izashyiraho uburyo buzatuma abagore n’abana barushaho kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’ubukene mu gihugu.  

Yagize ati: “Nta bwaki dushaka, kuko ibiyiturinda birahari. Mu myaka irindwi iri imbere rero, ndashaka ko dukora ibyo byinshi hari byinshi.” 

Ibihumbi by’abaturage bo muri aka karere, bari bahuriye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Groupe Scolaire Rambura, bakiranye umukandida wa RPF ibyishimo n’indirimbo zirata politiki za guverinoma ayoboye, ndetse zishimangira ko bazamuhundagazaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. 

Abaturage bo muri aka karere bamushimira Perezida Kagame ko politiki yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, yagize uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri aka gace. Bamushimira kandi guteza imbere uburezi ku bana bose no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS