News

Nyarugenge: Abatwara moto bari bitabiriye kwamamaza ari benshi muri Nyarugenge

Kuri uyu wa kabiri kandi kuri sitade ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge nabo batangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandinda Depite b’Umuryango, igikorwa cyitabiriwe n’amagana y’abantu.

Kuri uyu wa kabiri kandi kuri sitade ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge nabo batangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandinda Depite b’Umuryango, igikorwa cyitabiriwe n’amagana y’abantu. Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’ Abanyamuryango bava mubice bitandukanye by’ Akarere berekeza kuri Stade.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi birindwi bari bambaye imyenda yiganjemo umweru, ubururu n’umutuku asanzwe aranga umuryango.

Abanyamuryango bibukijwe ibyiza Umuryango umaze gukora mu Karere ka Nyarugenge birimo imihanda myiza, amavuriro n’amashuri iterambere ry’abagore ryanatumye ako Karere kaba kayobowe n’Umugore bakangurirwa gukomeza gushyigikira Umuryango ibikorwa byiza bigakomeza.

Igikorwa cyo kwamamaza muri Nyarugenge cyitabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, umushyitsi mukuru akaba yari Joseph Murekeraho.

Hari kandi abahanzi barimo Mariya Yohana, King James na Riderman nabo baje kwifatanya n’abanyamuryango bakaba baraboneyeho gususurutsa abari aho.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS