News

RPF yazanye ubumwe mu gihugu – Chairman Kagame

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu, yagejeje ijambo ku bantu basaga 100,000 biganjemo abaturate b’akarere ka Ruhango, bari bakusaniye ku kibuga cya Kibingo, aho yatangiriye gahunda zo kwiyamamaza.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu, yagejeje ijambo ku bantu basaga 100,000 biganjemo abaturate b’akarere ka Ruhango, bari bakusaniye ku kibuga cya Kibingo, aho yatangiriye gahunda zo kwiyamamaza.

Mu ijambo rye, Chairman, wanatowe n’Umuryango RPF-Inkotanyi nk’umukandida uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka, yashimiye RPF kubera icyizere idahwema kumugirira.

Yagize ati: “Ndashimira RPF n’abanyamuryango bayo icyizere mudahwema kungaragariza. Nimwe nkesha kuba ndi umukandida. RPF yazanye ubumwe muri iki gihugu. N’ubwo dushobora kuba dufite imyumvire itandukanye, twese duhuriye ku kuba turi Abanyarwanda no kubaka igihugu cyacu.”

Nanone kandi, chairman wa RPF yashimye imitwe ya politiki yose yahisemo kwifatanya na RPF Inkotanyi ishyigikira umukandida wayo, akaba yavuze ko ibyo bigaragaza ubudasa bw’igihugu cyacu.
Abayobozi b’Imitwe ya Politiki umunani – PL, PSD, PDC, PDI, UDPR, PSR, PPC na PSP bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukandida wa RPF.


Chairman wa RPF yavuze ko abanyarwanda bagaragaje ugushaka kwabo mu matora ya referendum yo mu Ukuboza 2015, bityo ngo ntibakwiye guha agaciro abavuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu arimbanije nta demokarasi iyarimo bashingiye ku kuba uzegukana intsinzi azwi.

Yagize ati:“Uwajyaho akavuga ngo [ikizava mu matora] ntakizi, akavuga ngo uko kwirengagiza niyo demokarasi, [yaba] abeshya. Niba amatwi atabaha ngo bumve, nibura amaso nabahe barebe. “
Chairman arakomereza gahunda zo kwiyamamaza i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ahagana sita z’amanywa hakaba hari hamaze kugera ibihumbi by’abantu mu masaha  bategereje ko abagezaho ijambo.
 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS