News

Rutsiro: Chairman wa RPF yijeje ko ibyiza byinshi biri imbere

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatanu yiyamamarije mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, atangaza ko hakiri ibyiza byinshi guverinoma iyobowe na RPF izageza ku banyarwanda mu myaka iri imbere

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatanu yiyamamarije mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, atangaza ko hakiri ibyiza byinshi guverinoma iyobowe na RPF izageza ku banyarwanda mu myaka iri imbere

Yagize ati: “Mwavuze iby’ashuri, imihanda, amashanyarazi, amavuriro, ubuhinzi bworozi n’ibindi byinshi [ariko] ntaho muragera. Ibyiza byinshi biracyari imbere. Tuzahitamo neza kubikomeza itariki 4 Kanama.”

Yakomoje kuri zimwe muri gahunda afitiye akarere ka Rutsiro zirimo gukomeza ibikorwa byo gushakiza no kucukura umutungo kamere aka karere kabundikiriye no kurushaho kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.

Kagame yavuze ko muri manda ye itaha, ubuyobozi bwe buzihatira gukomeza gushyiraho gahunda zigamije kubaka ubushobozi bw’ejo hazaza h’u Rwanda.

Yavuze ko 70% by’abatuye u Rwanda ari urubyiruko, ku bw’ibyo rukaba rukwiye kwigishwa neza no gufashwa mu buryo byose bushoboka kugira ngo bazavemo abayobozi beza bo mu gihe kiri iri imbere.

Yagize ati: “Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu turashaka rero ko urwo rubyiruko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakira uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza, izo mbaraga [rufite] zigakomeza gukoreshwa mu kubaka igihugu cyacu.”  

Chairman wa RPF yavuze ko ubufatanye no gukomeza gukorera hamwe ari byo bizafasha abanyarwanda kugera kuri byinshi bifuza.

Yagize ati: “Nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara y’ibikorwa byubaka igihugu, ubukungu n’iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere. Ubwo bufatanye tumaze igihe dushyira imbere, nidukomeza gukorera hamwe, ntaho tutazagera twifuza.”

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS