gira urahare

Uko waba umunyamuryango

Umuryango FPR-Inkotanyi wakira Umunyarwanda wese ubyemerewe n’amategeko, ugejeje nibura ku myaka cumi n’umunani (18), wemera intego, imigambi n’amategeko byawo utavanguye ibitsina, ubwoko, uturere, amadini, ubukungu n’ibindi.

Uko watora?

Gutora ni inshingano kuri buri Munyarwanda wese wujuje ibisabwa biteganywa n’iri tegeko.

Gutora bikorwa n’abenegihugu bose babifitiye uburenganzira, mu ibanga, mu mucyo no mu bwisanzure.

Bishobora gukorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye bitewe n’imiterere ya buri tora. Mu matora akoreshwamo urupapuro rw’itora, utora ashobora gutera igikumwe cyangwa agakoresha ikaramu.

  • Amatora akorwa mu ibanga 
  • Abatora batera igikumwe imbere y’amazina n’ifoto by’umukandida ku rupapuro rw’itora.