IBYAGEZWEHO

ibyagezweho

Intandaro y’Amakimbirane (1959-1987)

Urupfu rutunguranye rw'Umwami Mutara wa III Rudahigwa mu mwaka wa 1959 mu Burundi, rwabaye intangiriro y’ibihe bishaririye ku batutsi. Mu myaka 30 yakurikiyeho, Abatutsi bahuye n'ingorane zikomeye barameneshwa, baricwa, ndetse bangirwa kwiga no kubona akazi, haba mu Rwanda no mu buhungiro.

Ishingwa rya Rwandese Alliance for National Unity (RANU)

Abatutsi bari baratataniye mu bihugu bitandukanye barihuje bashinga Rwandese Alliance for National Unity (RANU). Uyu muryango warakuze uza kubyara Rwandan Patriotic Front (FPR-Inkotanyi) mu 1987, kandi byagaragaje intambwe ifatika iganisha ku bumwe no kudacika intege.

urugamba rwo kwibohora

1990 - 1994

Urugamba rwo Kubohora Igihugu (1990)

Mu rwego rwo gushaka igisubizo bitewe na leta y’igitugu yari iriho, FPR-Inkotanyi yatangije Urugamba rwo Kubohora Igihugu mu 1990, igamije gushyira iherezo ku ivangura n’igitugu ikanasubiza ubutabera Abatutsi bari barambuwe, burimo no kwangira abari impunzi gutaha mu rwababyaye.

Inzira yaganishije ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha (1991-1993)

Bitewe n’igitutu FPR-Inkotanyi yashyiraga kuri leta ya Habyarimana n’ibice bimwe byatangiye gufatwa, ibi byaganishije ku biganiro byabereye i Nsele-Gbadolite ku wa 11, Nzeri 1991. Ibi byaje kuganisha ku gushyira umukono ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha ku wa 04 Kanama, 1993, hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.

IHAGARIKWA RYA JENOSIDE
YAKOREWE ABATUTSI

Jenoside no Kwibohora (1994)

N'ubwo amasezerano y'amahoro yari yarashyizweho umukono, leta y'u Rwanda ishyigikiwe n'ibihugu bimwe na bimwe by’ibihangange mu Burayi, yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi. FPR-Inkotanyi yahinduye intego yari ifite yo kubohora igihugu, ishyira imbere guhagarika jenoside no kurokora Abatutsi bicwaga. Iyicwa rya Perezida Juvenal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, ryatumye urugomo rwiyongera, bituma Abatutsi bicwa hirya no hino mu Rwanda.

Ibihe bya Nyuma ya Jenoside no Kwiyubaka (1994-2003)

Mu gihe cy’iminsi 100 gusa, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa. Abasirikare bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi bafashe Kigali Ku wa 04 Nyakanga 1994, jenoside irahagarikwa.Hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Perezida Pasteur Bizimungu, ikaba yari irimo amashyaka atarijanditse muri jenoside. Mu 2000, Perezida Bizimungu yareguye, hanyuma Paul Kagame atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko hamwe nabagize guverinoma kuba perezida w’inzibacyuho mu gihe cy’imyaka itatu. Ku buyobozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame, u Rwanda rwaranzwe n’impinduka zifatika mu bukungu n’imibereho myiza ndetse no mu bya politiki, himakazwa amahoro, ituze n’imibanire myiza.

Icyerekezo 2020

Icyerekezo 2020 ni gahunda y’iterambere yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, ikaba yari igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze umwaka wa 2020, kandi bwubakiye ku bumenyi.

Icyerekezo 2020 cyatangijwe na Nyakubahwa Paul Kagame mu 2000 ku ntego nyamukuru yo kwita ku nzego zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’igihugu hamwe n’imibereho myiza y’abaturage.

Inzego Zibanzeho mu Icyerekezo 2020

Imibereho Myiza n’Igihugu gifite Ubushobozi

Kugira igihugu gifite demokarasi, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.

Iterambere ry’Urwego rw’Abakozi n’Ubukungu bushingiye ku Bumenyi

Guteza imbere uburezi no gushyira imbaraga mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga.

Urwego rw’Ubukungu rushingiye ku Bikorera

Gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kwitabira ishoramari ry’abikorera.

Guteza imbere
Ibikorwa remezo

Kubaka no gusigasira ibikorwa remezo bikomeye nk’imihanda, ibijyanye n’ingufu, n’imiyoboro y’itumanaho

Ubuhinzi butanga Umusaruro kandi bugamije Isoko

Ubuhinzi bwa kijyambere hagamijwe kongera umusaruro no kuwubonera isoko.

Kwinjira mu Karere no
mu Ruhando Mpuzamahanga
mu byerekeye Ubukungu

Gushyira imbaraga mu mikoranire y’u Rwanda n’Akarere ndetse n’amahanga mu by’ubukungu.

Icyerekezo 2020 cyari gifite intego yo kugabanya ubukene, kongera umusaruro mbumbe w’igihugu ku muturage, no gutuma abaturage bagira imibereho myiza. Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rwari rumaze gutera intambwe igaragara mu nzego zitandukanye, rugera ku iterambere rigaragara mu bukungu, urwego rw’ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo