amakuru

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagiye gutora umukandida wabo uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.
Uyu munsi, imitima yacu yuzuyemo intimba, n’ishimwe, muburyo bungana. Turibuka abacu bapfuye, kandi ariko tunishimira uko u Rwanda rwahindutse.
Abanyamuryango barenga 700 b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, bahuriye hamwe mu mwiherero aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zibanze ku ruhare rwabo mu gukomeza kubaka Igihugu.
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo cy’indashyikirwa n’Impuzamashyiramwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku bw’uruhare rudasanzwe yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-INKOTANYI buributsa Abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.
Tariki ya 21 n'iya 22 Ukwakira 2022, Inama ya Biro Politii y'Umuryango FPR-INKOTANYI yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Mata 2022, kuri Kigali Arena mu Karere  ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habereye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.
None ku wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu cyumba cy’inama “Intare Conference Arena” Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, habereye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI.