Urubuga rw’abanyamuryango

Mu mikorere yihariye ya FPR, hashyizweho urukiko rukorera mu mucyo, rusa cyane n’urwa Gacaca mu muco w’Abanyarwanda. Ababaga bakekwaho kwiba bazanwaga imbere bagahatwa ibibazo, ubwo hagakurikiraho iperereza kuri ibyo byaha.
Hashize imyaka 24 FPR-Inkotanyi itangiye inshingano ikomeye yo guhindura u Rwanda Igihugu cyiyubashye. Uyu munsi, u Rwanda rwahindutse Igihugu gihamye, cyunze ubumwe kandi gishyize imbere ubudaheranwa.
Igenantekerezo rizwi nka Kintsugi, ni imyemerere y’uko ibintu birushaho kuba byiza cyane iyo byigeze kujanjangurwa hanyuma bikongera gusanwa.
Bwa mbere mu mateka y’Igihugu, Abanyarwanda banyuzwe no kuba bayobowe n’umutwe wa politiki ushyira mu ngiro ibyo uharanira.