Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.
Aya mavugurura aherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017 aho akuyeho umwihariko wari usanzwe ku baturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike bashoboraga kubona viza ari uko bageze aho binjirira mu Rwanda.
Muri aya mavugurura yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyavuze ko Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.
Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.
Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bemerewe viza y’iminsi 30 bahabwa bageze aho binjirira mu gihugu: Abaturage b’ibihugu byose, bazajya bahabwa viza bageze aho binjirira hatabayeho kuyisaba mbere guhera ku wa 01 Mutarama 2018. Abaturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike, nibo bari basanzwe bahabwa viza bageze aho binjirira.”
Naho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.
Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazajya binjira bakoresheje indangamuntu
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.
Ikindi kandi hakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.
Rigira riti “Ubusanzwe abanyarwanda bagendera kuri pasiporo y’amahanga ariko bafite na pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro, ni bo bonyine bahabwaga viza ku buntu bageze aho binjirira mu gihugu.”
Rinavuga ko Abanyamahanga baba mu Rwanda, igihe bagiye hanze, nibashaka kugaruka mu gihugu, bazajya bakoresha icyangombwa kibemerera gutura mu gihugu.
Muri Werurwe 2008 nibwo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangije gahunda yo gutanga viza abantu bazisabiye kuri internet, hagamijwe korohereza abaturuka mu bihugu u Rwanda rudafitemo za ambasade zishobora kubafasha.
Mbere viza yo kwinjira mu Rwanda yishyuzwaga amadolari 60 mu minsi 15, mu 2011 aza kugabanywa agera ku madolari 30 ahubwo iminsi yamaraga yo ikubwa kabiri iba 30.
Kuva ku wa 1 Mutarama 2013 nibwo abagenzi bava mu bihugu bya Afurika bemerewe kujya bahabwa viza bageze aho binjirira mu gihugu, ndetse amafaranga bishyuraga aragabanywa.
Uburyo bwatangwagamo viza icyo gihe bwaje kuvugururwa bwemezwa n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Ukwakira 2014, bukaba bwongeye kuvugururwa ndetse bukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017.
Uku gufungurira amarembo abanyamahanga benshi bashaka kwinjira mu Rwanda, byitezweho kongera umubare w’abarusura bityo n’inyungu ruvana mu bukerarugendo ikazazamuka cyane.
Inyungu iva mu bukerarugendo yabashije kuzamuka kuri 68% iva kuri miliyoni 251 z’amadolari mu 2011 zigera kuri miliyoni 367 z’amadolari mu 2015, ndetse guverinoma yihaye intego ko mu 2024 izikuba kabiri ikagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ivuye kuri miliyoni 404 z’amadolari zinjiye mu mwaka ushize.
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abantu 350 basaba viza buri munsi bifashishije ikoranabuhanga kandi zikaba zimaze gutangwa mu gihe cy’iminsi itatu.
Kuva mu 2013 ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga viza ku banyafurika bageze aho binjirira mu gihugu kugeza mu 2016, umubare w’abanyafurika binjiye muri ubwo buryo wavuye ku 31 054 ugera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.
Abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gukorera cyangwa gutura mu Rwanda, Uganda na Kenya, bo bemererwa gutembera muri ibyo bihugu hatabayeho kwishyuzwa viza nk’uko biteganywa mu mushinga wo kwishyira hamwe kw’Ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru, aho ababifitiye uburenganzira bahabwa uruhushya rwo guhita muri ibyo bihugu uko byakabaye.