Ubwo yatangizaga Transform Africa 2017 kuri uyu wa Gatatu, Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yavuze ko ubushake buke bwa politiki bukomeje gutuma ibihugu bidafungurirana amarembo mu itumanaho ngo rirusheho guhendukira abaturage, cyane iyo bigeze mu biciro byo guhamagara mu mahanga.
Uburyo butuma abaturage bahamagara mu bihugu bitandukanye nk’aho ari igihugu kimwe (One Network Area), bwaganiriweho cyane mu nama ya Transform Africa iheruka mu 2015, ariko ibihugu byinshi ntibirabuha umwanya.
Muri Afurika y’Iburasirazuba bwatangijwe mu 2014, ku buryo nyuma y’amezi make, nk’abahamagara hagati y’ u Rwanda na Uganda bari bamaze kwikuba 800 ku ijana.
Abajijwe igituma bimwe mu bihugu byaba bitaremera ko ubu buryo bukoreshwa, mu kiganiro yari ahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, Chairman yavuze ko kwishyira hamwe ari ijambo ryagutse ariko riganisha ku kuba abantu bahujwe, bakorera hamwe, bibona nk’abagenerwabikorwa kandi bagafatanya mu gutanga imbaraga mu bibafitiye inyungu.
Yagize ati “Ugukererwa kwabayemo, navuga ko bitabaye kubera ikoranabuhanga, si uko ridahari, si ubumenyi budahari. Muri Afurika hari ibikorwaremezo tudafite, ariko uko kwishyira hamwe ntabwo kwananiranye kubera ko nta bikorwaremezo dufite. Byabaye kuko tubura ukumva ko ibintu byihutirwa ngo tubyaze umusaruro ibyo dufite kandi vuba.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko kuba ibihugu bya Afurika bitarabasha kubaka ‘One Area Network’ byaratewe no kutumva uko uko guhuza itumanaho byabafasha cyane.
Yakomeje agira ati “N’igihe twari tugiye gutangiza guhuza itumanaho muri Afurika y’iburasirazuba habayeho ibiganiro byinshi. Birashoboka ko abantu bamwe bumvaga ko bagiye guhomba mu gihe abandi bazunguka, ariko ntekereza ko byatewe n’uburyo bumva ibintu.”
“Ubundi buri muntu wese arunguka, abaturage bashoye imari muri iri koranabuhanga, abikorera, guverinoma, buri wese arunguka. Nicyo twabonye. Ibiciro biragabanuka bituma abantu benshi babasha gutumanaho, kandi n’amafaranga bibyara arazamuka ku bakoze ishoramari.”
Perezida Kagame yavuze ko wenda inyungu itabaye nyinshi cyane nk’uko babyifuzaga nk’undi wese ushoye imari, aho usanga baba bashaka inyungu y’umurengera, aho kuba iringaniye ariko ikagera ku bantu benshi.
Yakomeje agira ati “Ni ubushake bwa politiki bukenewe mu bufatanye bwa leta n’abikorera, kandi bitabangamiye ishoramari mu buryo bukomeye ubwo aribwo bwose.”
Yavuze ko hari icyizere ko ubu buryo buzashoboka bitewe n’uko hari ibihugu byamaze kubaka ‘One Area Network’, nk’aho Umunyarwanda ugiye muri Gabon atishyuzwa amafaranga yo guhamagara hanze agakomeza kwishyura kimwe n’uri mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “No muri Afurika y’Iburengerazuba, ibigenda bikorwa ni icyerekana ko bishoboka. Dukeneye gukomerezaho, ariko tukumva ko byihutirwa kuko Afurika isigara inyuma mu nzego zitandukanye ugereranyije n’utundi duce tw’Isi. Ibyo kandi si uko tudashoboye gukora nk’uko dukwiye kuba dukora ngo tugere aho abandi bageze cyangwa tunarenzeho.”
Yavuze ko hagikenewe gushorwa imari mu bikorwaremezo, ati “ariko ndatekereza ko dukeneye no gushyira imbaraga mu bushake bwa politiki mu kumva ko ibintu byihutirwa, ari na byo bizihutisha n’ibindi byose, duhereye ku byo dufite, ku biri mu bushobozi bwacu.”
Chairman w’Umuryango yakomeje avuga ko iki ari igihe cyiza cyo guhuriza hamwe abayobozi nk’aba bareba aho bakeneye kugera n’ahakeneye izindi mbaraga, kandi bikagirwamo uruhare n’abanyafurika bakiri bato bafite impano.
Ati “Uzabasanga Abanyafurika bakiri bato bari gukora akazi gakomeye hanze y’uyu mugabane, bafasha ibyo bihugu byose mu nzego z’isi turimo, mu gihe twe turi hano dusabiriza.”
Perezida Kagame kandi yashimiye abayobozi bo bitabiriye iyi nama igomba kwigirwamo ibirebana no guhindura uyu mugabane mu ikoranabuhanga ryatuma abaturage batera izindi ntambwe bakeneye mu buryo bwihuse, kandi bikagabanya ikiguzi byagombaga kubasaba.
Iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, Visi Perezida wa Zambia, Inonge Wina, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé, Patrice Emery Trovoada, Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Emmanuel Issoze-Ngondet na Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Francisco Pascual Eyegue Obama Asue.