Umuryango RPF Inkotanyo wakomeje kunoza umubano ufitaye n’Ishyaka ry’Abakomunisiti ryo mu Bushinwa, ndetse amashyaka yombi akaba ashishikajwe no kuzamura imibereho y’abayoboke bayo. Ibi byatangwajwe n’abagize intsinda rya bamwe mu bagize iri shyaka bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ubwo bahuraga n’ubuyobozi bw’Umuryango RPF Inkotanyi. Uru ruzinduko rukaba rugamije gutsura umubano no kungurana ubumenyi ku mpande zombi.
Iri tsinda ryaje riyobowe na Bwana Xia Shujun, umuyobozi wungirije w’Ishyaka Communist party of China mu mujyi wa Beijing baganiriye ku bijyanye n’imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, ubucuruzi, kongerera ubumenyi abakozi n’ibindi.
Mu ijambo ry’ikaze yabagejejeho, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa François Ngarambe yavuze gusangira ubumenyiari ngombwa kuko hari byinshi uruhande rumwe rwakwigira ku rundi.
Mu ijambo rye yagize ati “Amashyaka ari ku butegetsi aba afite inshingano nyinshi kuko abayoboke n’abandi bafatanyabikorwa baba bayatezeho byinshi ndetse iyo ibyo bifuza bitagezweho amashyaka niyo abibazwa. Niyo mpamvu byanze bikunze tugomba gukora ibitanga ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.
Bwana Xia yashimye yashimye ndetse anifuriza ishya n’ihirwe Chairman w’Umuryango Nyakubahwa Paul kagame nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi avuga koi bi bigaragaza icyizere afifitiwe n’abaturage bitewe n’ibyiza abagezaho ndetse avuga nta kabuza gahunda y’icyerekezo 2020 izagerwaho. Yavuze ko ishyaka yaje ahagarariye ryifuza gukomeza gutsura umubano hagati y’amashyaka yombi ndetse n’u Rwanda n’Ubushinwa bitewe n’ibyo abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ubwo baheruka guhura muri Werurwe uyu mwaka.
“Gutsura umubano hagati y’amashyaka yacu bimaze gutanga umusaruro wigaragaza bitewe n’ibyo duhuriraho ndetse hari icyizere ko bitewe n’icyerekezo duhabwa n’abayobozi bacu tuzagera kuri byinshi”.
Muri Werurwe 2017, Chairman w’Umuryango Perezida Paul Kagame yagize urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cy’Ubushinwa aho yabonanye akanagirana ibiganiro na mugenze we Xi Jinping, mu byo bemeranyijwe harimo guteza imbere inganda, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’umutekano.
Muri uyu mubonano Perezida Kagame akaba yarashimye mugenzi we w’Ubushinwa uruhare igihugu cye kigira mu iteramabere ry’u Rwanda cyane mu iterambere ry’ibikorwa remezo.