News

Urubyiruko rwibukijwe ko inzira ikiri ndende, rusabwa gukora cyane

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rukora muri Leta hamwe n’urwikorera rwasabwe kutifata nk’urwageze iyo rujya, rugakora rugamije gushyira mu bikorwa ibyo uyu muryango wemereye Abanyarwanda.

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rukora muri Leta hamwe n’urwikorera rwasabwe kutifata nk’urwageze iyo rujya, rugakora rugamije gushyira mu bikorwa ibyo uyu muryango wemereye Abanyarwanda.

Uru rubyiruko 215 rwahuriye mu mahugurwa ku Cyicaro cya FPR Inkotanyi, ku wa 5 Gicurasi 2018, rurimo urukora muri leta mu bigo bitandukanye, abikorera, abiga muri za kaminuza hamwe n’abakora imirimo iciriritse.

Mu byo rwigishijwe birimo kwibutswa ko rudakwiye kudamarara kuko nubwo urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwarangiye, hakiri urw’iterambere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Urubyiruko mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdalah, yagize ati “Tugenda tubona ko urubyiruko rusa nk’aho rwageze iyo rujya. FPR mu migabo n’imigambi yayo tugomba guhora duhindura ubuzima bw’umuturage. Mu gihe cyose Abanyarwanda bagifite ubukene tukiri urubyiruko by’umwihariko rwize ntirugomba kwifata nk’aho rwageze iyo rujya.”

Yakomeje agira ati “Harimo gusa nk’aho batangiye kudamarara, nk’aho politiki hari abandi bagomba kuyikora atari bo. Tugerageza kubereka ko benshi mu babohoye u Rwanda batangiye kwinjira muri politiki bakiri batoya, imyaka 14, 15, 20 kugeza n’ubu bakaba bagikorera igihugu. Nta myaka mito bafite yatuma badafasha mu rugamba rukomeye turimo.”

Uru rubyiruko rwibukijwe ko hari ibyo FPR Inkotanyi yemereye Abanyarwanda kandi bagomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Yagize ati “Twemereye abaturage ineza, twemereye abaturage iterambere, twemereye abaturage ibyiza byose bishoboka, u Rwanda rutemba amata n’ubuki. Kuba tugifite abaturage bafite ubukene, abadafite isuku ihagije, kuba tugifite abaturage bafite imirire mibi twebwe nta mwanya dufite wo kuba tudamarara ngo twageze aho tujya.”

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Mpinganzima Aline Benigne, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugera ikirenge mu cy’urw’abohoye igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko rwarwanye urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwaturushaga umuhate, twebwe turimo kurwana urugamba rw’iterambere kandi narwo rurakomeye, ariko urebye umurava bari bafite n’uwo dufite ubona ko twebwe twacogoye […] Twumva ko ibintu byose byakemutse nyine twiga neza, dufite akazi, uragenda saa yine z’ijoro umutekano urahari twumva ko ibintu byose byakemutse dufite akazi kacu turakora turahembwa.”

Uru rubyiruko rwahawe ibiganiro bitandukanye bibereka ko aribo mizero yo guteza imbere u Rwanda rukaba igihugu gifite ubukungu n’icyerekezo gihamye, bakanateza imbere Afurika.

Nyuma y’amahugurwa y’ahawe urubyuruko rwo mu Mujyi wa Kigali, hazakurikiraho n’abo mu ntara.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS