Guca umuco wa ruswa

Guca umuco wa ruswa

Ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu ni zimwe mu mpamvu zadindije iterambere ry’Umugabane wa Afurika, bituma ubwigenge bwuzuye butagerwaho. 

Izi mpamvu kandi zanateje ibindi bibazo birimo amakimbirane n’intambara mu bihugu byinshi. 

Ibi bikorwa kandi byagize ingaruka ku bukungu, amahoro n’ubumwe bw’u Rwanda kuva igihe cy’ubwigenge, ndetse binaca intege Abanyarwanda bageragezaga kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite intego zo kugera kuri ibi bikurikira:

  • Kwigisha Abanyarwanda mu nzego zose ko umutungo w’Igihugu ari uw’abaturage bose, mu rwego rwo kugira ngo buri Munyarwanda afate inshingano zo kuwurinda ndetse amenye ko kutuzuza izo nshingano ari icyaha aba akoreye abandi Banyarwanda bagenzi be. 
  • FPR-Inkotanyi izaharanira ko nta Munyarwanda uzatanga ikiguzi ku burenganzira bwe, izanarwanya kandi ubwoko bwose bwa ruswa haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
  • FPR-Inkotanyi izashishikariza Abanyarwanda kurwanya ruswa n’igisa nka yo, itonesha, kubura ubunyangamugayo, gukoresha ububasha mu nyungu z’umuntu bwite, kugeza ubwo nta Munyarwanda uzaba ukibarizwa muri ibi bikorwa. 
  • FPR-Inkotanyi izaharanira gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ibi bikorwa mu nzego zose za Leta, izashyiraho agashami kihariye ko kurwanya ruswa n’amategeko agena ibihano ku bagaragaweho n’ibi bikorwa.