Gukuraho impamvu zose z’ubuhunzi

Gukuraho impamvu zose z’ubuhunzi

Gukuraho impamvu zose zo guhunga igihugu no kugaruka kw’impunzi z’Abanyarwanda 

Mu bihe byashize, Abanyarwanda benshi bahatiwe guhunga Igihugu kubera imiyoborere mibi cyangwa ibibazo by’ubukungu. Ibi byabaye mbere, mu gihe, na nyuma y’igihe cy’abakoloni.

Icyakora, ikibazo cy’impunzi cyakajije umurego mu gihe cy’ubutegetsi bwa MDR-PARMEHUTU na MRND kubera ko amazu menshi yashenywe akanatwikwa, abantu baricwa, abandi bajyanwa mu buhungiro bazira ubwoko bwabo cyangwa ibibazo bya politiki. Bamwe bahatiwe kujya mu buhungiro kubera ko bari barabujijwe uburenganzira bwo kwiga, barimwe akazi, kandi bagahungabanyirizwa umutekano.

Hari igihe ku butegetsi bwa MRND abayobozi batangaje ko u Rwanda ari ruto cyane, ko impunzi zitahutse zitabona aho zishyirwa, bashimangira ko zagombaga kuguma mu buhungiro burundu.

Kubera imiyoborere mibi, Igihugu cyamazemo imyaka nyinshi u Rwanda rwabaye Igihugu gifite impunzi nyinshi mu karere.

Umubare w’impunzi wiyongereye cyane mu 1994 kubera ko abakoze Jenoside benshi bahungaga Igihugu, bakajyana n’abo bari bagize imbohe.

FPR-Inkotanyi yizera ko UMunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutura mu Gihugu cye igihe icyo ari cyo cyose ndetse akagira n’uburenganzira bwo kurwanirwa n’Igihugu adahari, kandi ko ubwo burenganzira bugomba kubungabungwa. Kubera izo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi:

  • Uzaharanira kubaka imiyoborere myiza irangwa no guharanira inyungu z’abaturage kugira ngo hatazongera kubaho UMunyarwanda wifuza guhunga Igihugu cye kubera imiyoborere mibi.
  • Uzakuraho impamvu zose zituma habaho guhunga Igihugu, cyane cyane impamvu zituma Abanyarwanda bose bumva badatekanye cyangwa izituma bamburwa uburenganzira n’amahirwe nk’Abanyarwanda.